Mu mudugudu wa Nyakabingo mu kagari ka Bweramvura, Umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, umwana w’igitambambuga w’imyaka 5 yishwe urw’agashinyaguro akuwemo amaso, nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze igihe kingana n’umunsi bamushaka bamuburiye irengero, nyuma aza kuboneka yamaze gupfa.
Nyina w’umwana yabwiye BTN TV ko urupfu rw’umwana we bakeka nyirasenge kuba yararugizemo uruhare, kubera ko umwana ubwo yaburaga hari umuntu wabahaye amakuru ko ari we wamujyanye amushyiriye uwo bakeka ko ari we wamwishe, yagize ati “umwana bamwishe nabi cyane, bamukuyemo amazuru, bamukuyemo amaso, mbese bamwishe urw’agashinyaguro.” akaba asaba ko umuntu wese waba wagize uruhare mu rupfu rw’uwo mwana akurikiranwa akamuryozwa.
Ku ruhande rw’abaturage bavuze ko abakekwa nubwo batawe muri yombi, bagakwiye kuzanwa mu muri rubanda, bagasaba ko kandi bagakwiye gukatirwa igihano gikakaye kugira ngo ababyeyi b’uyu mwana bamarwe agahinda. Umwe yagize ati “uriya mwana nta cyaha cye, niba hari n’icyo yari afite yapfaga n’umuryango, ntago yakagombye guhemukira uriya mwana.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yashimangiye aya makuru y’urupfu rw’uwo mwana, avuga ko abakekwaho kugira uruhare ku rupfu rw’uwo mwana bamaze gutabwa muri yombi, kandi urubanza rwo kubaburanisha rukazabera mu baturage hagati. Jonas yakomeje avuga ko ubwo amakuru yamenyekanaga mubo baketse bagafatwa harimo n’umwe wabyemeye atanga n’amakuru y’undi bafatanije.
Yakomeje avuga ati “ni amakuru akiri mu iperereza, ariko hari ibyavuzwe ko abagizi ba nabi bishe umwana bacuruzaga n’urumogi, umwe muri bo banamufatanye urumogi, havugwa ko rero bashakaga ko nyakwigendera atazabavamo bamwica mu buryo bwo kumwikiza, n’uburyo byavuzwe ko bamukuyemo amaso, si ukumukuramo amaso nyirizina dukurikije ukuntu twabibonye, ahubwo bamwicishije amabuye.”
Gitifu Jonasw yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera anagenera inama abaturage bose. Ati “Turihanganisha umuryango kandi twabashije no kubageraho tubihanganisha, no kubizeza ubutabera, ariko nanone muri rusange abaturage bagomba kwirinda ibyaha birimo n’ubugome.”
Ku ruhande rw’abaturage bavuze ko nyirasenge wa nyakwigendera yagakwiye gukurikiranwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana, kubera ko kuva nyina yatandukana na musaza wa nyirasenge umwana yatangiye kurererwa mu muryango wo kwa se (kwa nyirakuru) ariko kuva icyo gihe umwana bakamurera batamwiyumvamo, bagaheraho bavuga ko yaba ari yo mpamvu nyirasenge yaba ari muri uwo mugambi mubisha, bagasaba ko na we yakagombye gukurikiranwa.