Umwana w’imyaka 6 bamutumye kugura isabune umugabo w’imyaka 40 aramusambanya

Mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi umugabo w’imyaka 40 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 6 ubwo ababyeyi bari bamutumye kugura isabune. Byabaye kuwa 15 mata 2023 ubwo uyu mugabo yahuriraga n’uwo mwana mu ishyamba akamusambanya.  Amayobera k’urupfu rw’umugabo wapfiriye muri lodge

 

Byavuzwe ko ababonye uyu mwana mbere bumvise arira, bamubaza ikibazo yagize akavuga ko yasambanyijwe, umwe mu baturage yatangaje ko uwo mugabo yafashwe ku mahasa yo kumugoroba nyuma yo kubimenya, kuko ntago bari guhishira icyo cyaha cyabaye ku mwana w’umuturanyi.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yafungiwe mu Burundi

 

Mwanafunzi Deogratias, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB umwana we akajyanwa ku bitaro bya Byumba nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru babitangaje. Itegeko riteganya ibihano ku byaha, ritegeka ko umuntu wasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 afungwa burundu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka