Umwana witwa Nisingizwe Benjamin w’imyaka 8 y’amavuko wo mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga, yakubiswe n’inkuba ubwo yafataga amafunguro ya saa sita. Ibi byabaye kuwa 6 Nzeri 2023 mu mudugudu wa Kivomo mu kagali ka Tyazo.
Amakuru avuga ko saa saba n’igice bikimenyekana ko umwana yakubiswe n’inkuba aribwo bihutiye kujya kureba basanga yamaze gupfa, nk’uko bishimangirwa n’umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Germain Nteziyaremye. Yakomeje avuga ko iwabo w’uyu nyakwigendera nta muriro ukomoka ku ngufu z’amashanyarazi bagira ngo wenda bakeke ko ariwo wabiteye kandi nta n’umuturanyi bakeka ko yayibateje.
Abaturage batuye muri aka gace bavuze ko uyu muryango ubaniye neza abaturanyi babo kuburyo ntawe bakeka ko yaba yayibateye, nk’uko hari aho biba bagakeka abaturanyi. Gitifu Nteziyaremye yabwiye Imvaho nshya ko bafashe mu mugongo uyu muryango w’uyu mwana witabye Imana, asaba abaturage kwirinda ibintu byose byabatwara ubuzima harimo n’imvura n’ibiyikomokaho.
Kugira ngo habeho icyo abantu bita inkuba, bikomoka ku bushyuhe n’ubukonje bitabasha gukorana hakabaho iturika risandara ry’iyi myuka aho inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi zemeza ko uwo iyo myuka ishyushye n’ikonje ikubise bashobora kubyita ko akubiswe n’inkuba.