Ku isaha y’isaa saba n’iminota 40 nibwo mu murenge wa Bumbogo, mu kagari ka Kinyaga, umudugudu wa Rubungo, ni mu karere ka Gasabo, umwana w’imyaka 9 yakuwe mu cyobo bacukuyemo amabuye ariko ntibagisibe, aho uyu mwana yari yagiye kogana na bagenzi be, ariko yakwibira ntagaruke, bajya kumukuramo bagasanga yitabye Imana.
Abaturage bari bari aho ngabo bavuze ko bahageze umwana yamaze gupfa, kubera ko ngo abandi bana aribo batabaje nyuma y’uko uwo mwana aguyemo, gusa abo bana ngo bakajya banga kuva aho ngaho kuko bari baziko mugenzi wabo yaguyemo, kugeza ubwo haje umusore uzi ibijyanye no koga akab ariwe ukuramo uwo mwana, ariko agasanga yamaze kwitaba Imana.
Aba baturage bakomeje bavuga ko kandi Atari ubwa mbere abana baza kwidumbaguza muri iki cyobo, kuko no mu minsi yashize abana bazaga kwidumbaguza bakababuza ariko aba bana bakababera ibamba. Umwe yagize ati” abana n’ubusanzwe baza kwidumbaguza ahangaha tukarwana nabo nk’abantu tuhatuye, ubabonye wese mukuru akaza akabakubita ariko bakaducunga bakaza bakajyamo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo Nyamutera Innocent yatangarije BTN TV ko iby’urupfu rw’uyu mwana babimenye, gusa ngo baguye gushaka abantu bacukura amabuye kuburyo nibajya bamara gucukura bazajya basiba ibyobo, ati” murakoze ikibazo twakimenye, ku bantu bacukura ntibasibe tugiye gushaka abacukura bajye basiba ibyobo”.
Aba baturage kandi bavuga ko kuba yahasize ubusima, ngo bishobore kuba byatewe n’imfunguzo yari yambaye mu ijosi, zatumye ashaka kuzamuka bikanga bigahera aho ahasiga ubuzima, gusa aya makuru akimenyekana itangazamakuru rikahagera, inzego zibishinzwe zari zikiri gukora akazi kazo no kugira ngo umurambo w’uyu mwana ukurwe aho ngaho.