Umwana w’umukobwa witwa Umwali Gabriella wari wajyanye na bagenzi be gutashya inkwi, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Karongi, umurambo we uboneka ku munsi ukurikiyeho. Byabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, akagali ka Kiniha, umudugudu wa Kiyovu.
Kuwa 9 Kanama uyu mwana w’umukobwa yaje kujyana na bagenzi be ku kiyaga cya Kivu, bagezeyo bagenzi be bajya koga, gusa uyu mwana we kubera ko Atari abizi, abigerageje ararohama. Gashanana Saiba, Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Bwishyura yavuze ko uyu mwana akimara kurohama ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi batangiye kumushakisha ariko ntibamubona.
Yakomeje avuga ko umurambo wabonetse mu gitondo cyo kuwa 10 Kanama 2023 ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma, ubu ukaba waranamaze no gushyingurwa. Muri ibi bihe by’ibiruhuko by’abanyeshuri, abana benshi baturiye ku kiyaga cya Kivu bajya koga abandi bashungereye.
Gitifu yakomeje asaba ababyeyi bafite abana baturiye iki kiyaga kubarinda kujya ku Kivu mu rwego rwo kwirinda impanuka zo kurohama. Yavuze ko basabye Inkeragutabara ubufasha mu gukumira abana kugera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu kwirinda impanuka zo kurohama.
IGIHE