Umwana w’imyaka 9 yasambanyijwe n’umugabo yitaga se

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Hakizimana Jean De Dieu w’imyaka 32 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gihombo mu Kagari ka Nyamasheke, nyuma y’uko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 9 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

RIB yatangaje ko ku wa 05 Werurwe 2024, ari bwo uyu mugabo ukekwa yatawe muri yombi ahita afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo, mu gihe dosiye ye yashyikirjwe Ubushinjacyaha tariki 11 Werurwe 2024. Umubyeyi w’uyu mwana kandi yatangaje ko yari amaze imyaka 3 abana n’uyu mugabo mu buryo butemewe n’amategeko, kuko abana babiri afite batababyaranye.

Nyina w’uyu mwana yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ahagana mu ntangiriro za Mutarama 2024, intebe yamugwiriye ku kaguru agahita ajyanwa mu Bitaro bya Mugonero. Ubwo yari ajyanywe mu Bitaro byabaye ngombwa ko uwo mugabo babanaga asigarana abana be, ndetse igihe cyose yazaga kumusura yamubwiraga ko bameze neza nta kibazo bafite.

Uyu mubyeyi yavuze ko ubwo haburaga iminsi 3 gusa ngo asezererwe atahe, uwo mugabo yahengereye abo bana baryamye, abwira uyu mukobwa ngo hari ibintu ashaka kumukorera akamuha igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda 100, ngo agahita amuterura akamujyana ku buriri bwe akamusambanya ariko ngo ntiyakimuha.

Umunsi ukurikiyeho uwo mugabo yaragarutse amubwira ko yakongera akamukorera ibyo yamukoreye nyuma akamugurira ikanzu, ariko umwana avuga ko yumvaga ababara, uyu mugabo ahita amubwira ko ataramubabaza noneho, arongera amujyana mu cyumba cye aramusambanya.

Umwana ngo bwakeye amerewe nabi ariko arihangana ajya ku ishuri, atashye nijoro nanone umugabo aragaruka, umwana amubwira ko ahubwo atakibasha kugenda neza, arimo kugenda atagaranyije amaguru kandi ko afite ubwoba ko bagenzi be ku ishuri babibonye. Umugabo yahise amubwira ko niyanga cyangwa akibeshya akarira nk’uko yarize mu majoro 2 abanza ahita amwica, umwana agira ubwoba araceceka umugabo arongera aramusambanya.

Inkuru Wasoma:  Umugabo wari warahimbye urupfu rwe azwi nka ruharwa mu gufata kungufu yafatiwe muri Tanzania

Umubyeyi we avuga ko agitaha abonye umwana we ameze nabi atigeze akeka ko umugabo we yasambanya umwana we, ahubwo yakomeje kumuha ibinini by’umutwe ntiyita ku kuba atajya kwiga, cyane cyane ko yabonaga nta n’umwarimu uza kumubaza impamvu umwana atakiga. Icyakora ngo hashize ibyumweru birenga 2 umwana ameze atyo, arushaho kwangirika, igitsina kirabyimba gitangira kuzamo amashyira uyu mubyeyi yatangiye kugira amakenga abaza umwana we maze amubwira byose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerôme, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo ari mu maboko y’ubutabera, kandi bagiye gushaka ubufasha bundi busigaye kugira ngo bafashe uyu muryango kuko usanzwe ubayeho mu buzima butari bwiza. Ndetse uyu mwana yahise atangira kwitabwaho ku buryo ku wa 18 Werurwe, yasubiye ku ishuri nyuma y’ukwezi kose atiga.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’iki cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Inkuru Wasoma:  Rulindo: Urujijo ku cyateye urupfu rutunguranye rw'umunyeshuri

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved