Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Rubariro, Akagari ka Juru, Umurenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Umwana w’imyaka ibiri yashatse kwambuka umuferege utwara amazi y’umugezi muto wa Musarara ashaka gusanga ababyeyi be bari bagiye guhinga, birangira awuguyemo amazi aramutembana ahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye itangazamakuru ko uyu mwana yaguye mu mugezi wa Musarara igihe yashakaga kwambuka ngo asange ababyeyi be bari bagiye guhinga. Yagize ati” Ni umwana ufite imyaka ibiri yari ari kumwe n’ababyeyi be baza kujya guhinga bamusiga aryamye munzu, ubwo umwana yakangukaga yashatse gusanga ababyeyi be ananirwa kwambuka umugezi uramutembana”.
Yakomeje agira ati” Uyu mwana yaguye mu mugezi wa Musarara ni akagezi gato kanyura gafi aho k’uko ni hafi yaho ababyeyi be bahingaga, ababyeyi rero baje guhingura bashaka uwo mwana baramubura, hashize igihe bari gushakisha baje kumubona muri wa muferege waw a mugezi yitabye Imana. Bahise bahamagara abaturanyi ndetse n’abayobozi, abaganga bahageze nibwo basuzumye umubiri wa wa mwana nyuma batanga uburenganzira bwo kumushyingura”.
Gitifu yasabye abaturage kurinda abana babo cyane cyane muri iki gihe cy’imvura kuko umwana ushobora kumureka gato akajya mu mazi ubundi akamutembana cyangwa se akitaba Imana.yagize ati”muri iki gihe cy’imvura buri mubyeyi wese yagakwiye gufata ingambo zo kubungabunga ubuzima bw’abana babo, isaha ku isaha bakamenya aho abana babo bari, bakabarinda kuba bonyine.
Ibi byago kandi bisanze haherutse kugaragara umurambo w’umugabo w’imyaka 33 na we wo muri uyu Murenge wa Gahini.