Kuri uyu wa kane, Tariki 15 Kanama 2024, umwana w’imyaka ibiri yaguye muri yorodani (aho babatiriza) y’Itorero ADEPR Rukomo ho mu karere ka Nyagatare, ubwo yari acitse umubyeyi we (mama we) wari waje gusenga, bamukuramo yitabye Imana. https://imirasiretv.com/rdf-yahishuye-ukuri-ku-byavuzwe-ko-abanyeshuri-barangije-amashuri-yisumbuye-bazajya-bajyanwa-gukora-ikosi-rya-gisirikare/

 

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Ingabire Marie Claire, aho yavuz ko nyakwigendera yitabye Imana, nyuma yo gucika nyina bari bazanye gusenga. Ati “Yaguyemo ahagana saa Sita z’amanywa. Kuri urwo rusengero hari habaye umubatizo bashyizemo amazi kuko ubusanzwe ntibayashyiramo iyo batari bubatize. Nyuma byarangiye umwana acika nyina bari bazanye gusenga amusiga mu rusengero, aragenda yikubitamo bamukuramo yitabye Imana.

 

Gitifu Ingabire yakomeje yihanganisha umuryango wabuze umwana. Asaba Ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, bagakurikirana ibyo bakora byose mu rwego kwirinda ko hari ikibi cyababaho. https://imirasiretv.com/umugore-uherutse-gupfusha-umukobwa-we-yitabye-imana-azize-ibyo-yakorewe-nimbwa-yororaga-mu-rugo/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved