Umwana w’imyaka ibiri yakatiwe igifungo cya burundu azira Bibiliya

Ikigo mpuzamahanga cy’abanyamerika cy’ubwisanzure mu by’iyobokamana, cyatangaje amakuru agaragazwa na raporo yacyo y’umwana w’igitambambuga w’imyaka ibiri wakatiwe igifungo cya burundu mu mwaka wa 2009 muri Koreya ya ruguru, mu gihe ababyeyi be bakatwiwe urwo gupfa, nyuma y’uko bari basanganwe bibiliya kandi bitemewe muri icyo gihugu.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri Koreya ya ruguru, abafatanywe Bibiliya nk’igitabo nyobokamana bakatirwa igihano cy’urupfu, abo mu miryango yabo harimo n’abana bagafungwa burundu kuko bigize icyaha. Iyi raporo ivuga ko muri 2022 abakiristu bagera ku bihumbi 70 bafunzwe, hakiyongeraho n’abandi b’iyindi myizerere itandukanye.

Uyu mwana w’umuhungu afungiwe muri gereza muri iki gihugu kuva mu 2009 afunganwe n’abandi benshi kubera imihango ya gikirisitu no gutunga bibiliya. Abakiristu bafungiye muri izo gereza babayeho nabi kubwo kubabazwa umubiri. Iyi raporo ikomeza ivuga ko minisiteri y’umutekano muri Koreya ya ruguru ari yo nyirabayazana 90% yo guhonyora uburenganzira bwa muntu  bikorerwa abayoboke b’imyemerere ya Shaman ndetse n’abakiristu.

‘Korea future’ ni umuryango udaharanira inyungu muri Koreya y’amajyaruguru uvuga ko iyi leta itoteza abantu bakora ibikorwa bishingiye ku myemerere, abafite amadini, abatunze ibikoresho by’imyemerere, abafite aho bahurira n’abanyamadini ndetse n’abantu basangiza abandi imyizerere yabo.

Inkuru Wasoma:  Mu mvugo ikakaye Pasiteri Fanny yanenze umuyobozi wa ADEPR wemeye ko ibendera ry’abatinganyi rizunguzwa mu rusengero

Inkuru Wasoma:  Musenyeri wa Kiliziya Gatolika yahuye n'ingaruka zikomeye azira gusambanya abana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved