Umwana w’imyaka ibiri yakubiswe n’inkuba ahasiga ubuzima nyina wari umuhetse ararusimbuka

Mu mudugudu wa Mutuntu, akagari ka Bisumo, umurenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, inkuba yakubise abantu 3 barimo umugore wari uhetse umwana, imumukubitira mu mugongo, umwana arapfa nyina n’undi musore bararusimbuka. Nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Uwimana Damas, ngo hari mu mvura nyinshi yaguye hagati ya saa munani z’amanywa na saa kumi z’umugoroba ku wa 16 Werurwe, irimo inkuba nyinshi, ikubita mu ngo 2 zinyuranye.

Avuga ko ubwo imvura yari ibaye nyinshi, mu rugo rumwe rwo muri uwo mudugudu, umugore witwa Mukamuzima Fortunée w’imyaka 28 wari uhetse umwana w’imyaka 2, ubwo hari abari baje kugama iwe, bugamye ku ibaraza ku irembo, we ajya mu gikari kureka amazi, inkuba imukubitana n’umwana uri mu mugongo agwa yubamye.

Ubwo yamukubitaga ni bwo yanakubise umusore witwa Nisingizwe Manassé w’imyaka 20 mu rugo ruturanye n’urw’uwo mugore, n’inzu uyu musore yari arimo inkuba irayangiza, inkuta zimwe irazishwanyaguza, n’insinga z’amashanyarazi zose irazangiza. Gitifu ati: “Uwo musore wari mu cyumba wenyine nta wundi muntu uri mu rugo iwabo, inkuba imaze kumukubita nta kintu yahise yumva ako kanya,ahubwo yahise yirukira kuri uru rugo rundi abaza niba inkuba ikubise inzu yabo ho itageze.”

Arakomeza ati’’ Uwo musore n’igihunga cyinshi yakomereje mu gikari cy’abo baturanyi,agera aho uwo mugore yarekeraga amazi asanga yaguye yubamye,arebye umwana umuri mu mugongo abona yapfuye,nyina akirimo akuka,ni bwo gutabaza abari bugamye ku irembo. Muri uko gutabaza, abatabaye bagiye kubona babona na we aragenda ahinduka, ahise aremba, babajyanira rimwe ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza mu murenge wa Karambi, bahavanwa bajyanwa ku bitaro bya Kibogora kuko bakomezaga kuremba,ari na ho bakirwariye.’’

Inkuru Wasoma:  Umusore uherutse gukora amateka muri Kaminuza ya RP yaguye mu Kivu ahasiga ubuzima

Aka gace nk’uko Gitifu Uwimana Damas akomeza abivuga, ngo kibasirwa n’inkuba mu ryo budasanzwe kuko nk’uru rugo yakubitiyemo uyu musore ikanasenya inzu yari arimo, no mu bihe bishize yahakubise ikahicira mukuru we, uyu muyobozi agasanga hari igikwiye gukorwa cyihutirwa, mu rwego rwo gutabara ubuzima bw’abo baturage.

Ati: “Ni agace kari muri uriya mudugudu kagizwe n’ingo nka 15 kibasirwa n’inkuba cyane. Jye mbona hakwiye gufatwa nk’agace k’amanegeka, abahatuye bakimurwa, cyangwa hakigwa uburyo hashyirwa umurindankuba ufite ingufu warinda agace kose bimaze kwigwaho n’ababizobereyemo, bitabaye ibyo inkuba zizakomeza kuhamarira abantu kuko zirahakubita n’abo mu misozi ihegereye bakabona ko hari ikibazo.’’

Kubera ko uyu murenge uri mu gice cy’imisozi miremire cyane, n’inkuba zikaba zibasanga mu nzu bitari bimenyerewe, uyu muyobozi asaba abatuye uyu murenge bose kubahiriza amabwiriza bahabwa ajyanye no kwirinda inkuba, igihe babona imvura ikubye bakitwararika, ko ubuyobozi buzakomeza kubibakangurira,ariko ahagaragara ikibazo cyane hagakorerwa ubuvugizi hagafatirwa ingamba zihariye.

Inkuba yishe uyu mwana mu gihe havugwaga umukobwa na nyina bo mu murenge wa Bushenge muri aka karere inkuba yiciye mu murenge w’abaturanyi wa Nkanka mu karere ka Rusizi amasaha 2 mbere y’uko n’aba ibakubita, aba bo uwari uhetse uruhinja akaba ari we wapfuye uruhinja rukarokoka, mu gihe aba ba Cyato uruhinja rwapfuye hakarokoka nyina. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa kuri Poste de santé ya Mutuntu aho wakuwe kuri uyu wa 17 ujya gushyingurwa.

Abaturage bakaba bakomeje gusaba ababishinzwe kubasobanurira neza ibijyanye n’inkuba n’icyo bakora ngo bazirinde, cyane cyane ko bamwe bavuga ko n’ibyo byo kuzirinda bivugwa batabisobanukiwe, kuko n’abugamye mu nzu ihabakubitira, bakibaza icyo bakora igihe bari imvura nyinshi n’inkuba zikubita.

Inkuru Wasoma:  Umugabo watemye umugore we n’umuhoro akamuvanaho umutwe yitabye urukiko

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved