Mu karere ka Ruhango, inzego zitandukanye zasanze umurambo w’umwana w’imyaka 3 mu bwiherero yapfuye. Aya makuru yahamijwe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema valens avuga ko inzego z’umutekano, RIB na polisi basanze uyu mwana yapfiriye mu bwiherero amanitse.
Habarurema yatangaje ko byabereye mu mudugudu wa Mirambi, akagari ka Burima mu murenge wa Kinazi, aho abahageze bwa mbere basanganye uyu mwana umugozi mu ijoso n’imyenda ya nyina, avuga ko bikekwa ko uyu mwana yishwe n’umugabo wari ufitanye amakimbiranye n’ababyeyi b’uyu mwana. Yavuze ko uyu mwana yashyinguwe asaba ababyeyi be kwihangana kandi ko bazabona ubutabera bukwiriye ababikoze bakabiryozwa.
Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko hari amakuru yavuzwe ko igihe kimwe umugabo ubakodesha yibye ihene ku kigo cy’ishuri baturanye, umubyeyi w’uyu mwana ajya kubivuga, uyu mugabo arahunga kuburyo yagiye agaragara rimwe na rimwe, bikavugwa ko uyu mugabo yaguriye undi muntu ngo aze yice umwana w’uyu mubyeyi kugira ngo bamubabaze. Ni amakuru yavuzwe n’abaturage ariko ubuyobozi bwo uretse kuvuga ko bwataye muri yombi abantu babiri bakekwa ntibwanavuze n’amazina ya bo, abaturage bakavuga ko n’ubundi nubwo batagaragajwe abo ari bo bashinja urupfu rw’uyu mwana.