Umukobwa witwa Dusingizimana Elina utuye mu karere ka gicumbi, Umurenge wa Kageyo, akagari ka Muhondo, aratabaza avuga ko papa we yamufashe ku ngufu afite imyaka 13, bikaba byarabaye ubwo papa we na mama bari baratandukanye.
Ubwo yaganiraga na btn yavuze ko iyo ngeso ya papa we imeze nk’uburwayi ariko bikaba bitagaragara inyuma, kubera ko hari na mukuru we yafashe ku ngufu ndetse we bakaza kubana nk’umugore n’umugabo nyuma bakaza gutandukana.
Bamubajije niba yaba yarigeze abibwira inzego zishinzwe umutekano, yagize ati” ntago nigeze mbivuga uretse abaganga nabibwiye nabo bangira inama yo kubiganiraho na mama ariko nabyo sinabikoze, gusa inzego z’umutekano ho naratinye kubera ko na mukuru wanjye yigeze kurega ariko ntibyagira icyo bitanga, kubera ko papa bamufunze iminsi ibiri gusa ahita agaruka.”
Dusingizimana yakomeje avuga ko iri fatwa kungufu rye ryabaye ubwo mukuru we yamaraga kurangiza amashuri arambiwe agahita ava mu rugo akigendera, ndetse anavuga koi bi byamugizeho ingaruka bityo aratabaza kugira ngo ubuyobozi bwinjire mu kibazo cye mu maguru mashya ahabwe ubutabera.
Ku murongo wa telephone uyu mugabo ushinjwa gufata Dusingizimana kungufu yahakanye avuga ko Atari byo, ahubwo kuba yarigeze kugirana ikibazo na nyina w’uyu mukobwa bakanatandukana, bituma amucengezamo ibitekerezo byinshi harimo n’ibi byo kuvuga ko afata abana be kungufu.
Nzabonimpa Emmanuel, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yavuze ko ibyabaye kuri uyu mwana ari amahano, gusa bakaba bagiye kwinjira muri iki kibazo mu maguru mashya kugira ngo ahabwe ubutabera byihuse. Yakomeje aburira ababikora ko barya bari menge kuko ibyaha byo guhohotera abana bitajya bisaza.