Umukobwa wo mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze uri mu kigero cy’imyaka 15 yakuyemo inda, umwana yari atwite amushyingura rwihishwa mu murima. Ibi byabaye kuri uyu wa 8 Werurwe 2023 mu Mudugudu wa Rugeshi, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, mu bilometero bisaga bitatu uvuye mu Mujyi wa Musanze. Umugabo yishe umugore we amutemye amuziza ko yabyaye hanze.
Abatanze aya makuru ni abamubonye acukura mu murima w’umuntu, nyuma yo gukuramo inda yari igize amezi atanu. Bavuga ko umwana yabyaye yamushyinguye mu myenda yagenewe guhekwamo abana, ariko ibice bimwe bigasigara hejuru. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ukekwa ari umukobwa w’imyaka 15, akaba yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Ku makuru twahawe n’abaturage, ukekwa yamaze gutabwa muri yombi. Ni umukobwa uri mukigero cy’imyaka 15 , unabyiyemerera. Yafashijwe na mugenzi we uri mu kigeriro cy’imyaka 18.” Uyu watawe muri yombi yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku ishami rya Cyuve, kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe uwamufashije gukuramo iyi nda agishakishwa. Iperereza ku byabaye rirakomeje, mu gihe rigomba kugera no ku wateye inda uyu mukobwa kuko yari atarageza imyaka y’ubukure.