Umwana w’umukobwa w’imyaka 2 yishwe ajugunywa mu miyenzi bivugwa ko yishwe na muka se na nyina

Umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 2 witwa Umurerwa Sabrine wasanzwe mu miyenzi ituye hafi n’inyubako y’akagari ka Nzove, mu mudugudu wa Ruyenzi ho mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge. Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 18 gicurasi 2023, aho uyu mwana yari yasigaye kwa nyirakuru nyina umubyara yari yagiye gushaka ubuzima nk’ibisanzwe.

Ubwo yaganiraga na BTN TV dukesha iyi nkuru, nyina wa Umurerwa yavuze ko ubusanzwe umwana we yakundaga kumusigira nyirakuru ubundi akajya gushaka ubuzima, ariko yagaruka akabura umwana we kugeza ubwo bamushakishije bakamubura, ahubwo mu gitondo cya kare bagasanga umurambo we mu biti by’imiyenzi biri hafi n’akagari, akaba ashinja urupfu rw’umwana we mukase w’uyu mwana.

Yagize ati “Njyewe urupfu rw’uyu mwana ndarushinja mukase na nyina ndetse na nyirakuru. Ubundi mukase w’umwana wanjye yari asanzwe afitanye ibibazo n’umugabo we (se w’umwana) ngo kubera ko bamuzanye bakamumuhatira badakundana, bigatuma umugabo atajya ahahira umugore we maze uwo mugore abwira umugabo ko azamwihoreraho mu buryo bwose akamukorera akantu.”

Uyu mugore byumvikana ko yabyaranye na se w’umwana batabana, yavuze ko agera mu gace k’iwabo agashaka umwana se Umurerwa akamubura abaturage bamubwiye ko bamubonanye na mukase bwa nyuma, bityo akaba ari we bagomba kumubaza. Yagize ati “Umurerwa yari umwana mwiza witonda kandi kwa nyirakuru bamukundaga cyane, yari afite n’ishusho ya se, rero uzi kuba ufite umwana umwe abantu bakaza bakamukwambura muri ubu buryo? Agahinda mfite ntago nzi uko nagasobanura.”

Yakomeje avuga ko akeneye ubuvugizi ku nzego zose zishoboka kuburyo umwana we ajyanwa Kacyiru agapimwa hakagaragara icyamwishe neza. Bamwe mu baturage babashije kuganira n’itangazamakuru bashyize mu majwi mukase w’uyu mwana bahamya neza ko bamwiboneye bari kumwe bwa nyuma, ariko ubwo bamumubazaga akaba yaranze kugira icyo abasubiza, ahubwo nyina akaba ari we wavuze ijambo ati “abayobozi bo muri aka gace wagira ngo ntago bazi icyo gukora, buretse ndaje ndabyikorera” arongera aravuga ati “nimumubona se ntago muramwara” nk’uko byavuzwe n’abaturage.

Inkuru Wasoma:  Batunguwe no kubona umugabo azinduka atwika ibye byose atanga impamvu iteye ubwoba ibimutera

Aba baturage bakomeje bavuga ko kandi hakomeje kuba ikibazo cy’impfu z’abana muri aka gace, kandi bigakunda kwibasira abana bafite ba nyina bababyariye iwabo mu rugo batarashatse abagabo kuko Umurerwa abaye umwana wa kane upfuye muri ubwo buryo. Bakomeje bavuga ko bifuza ko nyina w’uyu mwana ahabwa ubutabera bukwiriye, uyu mugore uvugwa ko yaba yishe Umurerwa n’abandi bose baba bafatanije bagahabwa ubutabera bukwiriye. Ubwo itangazamakuru ryashakaga kuvugisha umuyobozi w’aho ntibyabashije gukunda.

Inkuru Wasoma:  Ibivugwa ku cyateye urupfu rutunguranye rw'umunyeshuri

Aba baturage bakomeje bavuga ko kandi hakomeje kuba ikibazo cy’impfu z’abana muri aka gace, kandi bigakunda kwibasira abana bafite ba nyina bababyariye iwabo mu rugo batarashatse abagabo kuko Umurerwa abaye umwana wa kane upfuye muri ubwo buryo. Bakomeje bavuga ko bifuza ko nyina w’uyu mwana ahabwa ubutabera bukwiriye, uyu mugore uvugwa ko yaba yishe Umurerwa n’abandi bose baba bafatanije bagahabwa ubutabera bukwiriye. Ubwo itangazamakuru ryashakaga kuvugisha umuyobozi w’aho ntibyabashije gukunda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved