Ku wa 3 Ugushyingo 2023, Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP) cyahurije hamwe urubyiruko rw’abanyeshuri baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu aho baganiraga kuri Demokarasi n’Uburenganzira bwa Muntu. Aba banyeshuri bahuriye muri ibi biganiro n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Urwego rw’Imiyoborere RGB, Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu n’izindi.
Umunyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye rya GS Remera Protestant, Mbitse Calson, Ni umwe mu batanze ikiganiro aho yagarutse by’umwihariko ku burenganzira bw’abana mu karere ka Kicukiro aturukamo. Yavuze ko mu karere ka Kicukiro babona imbogamizi zishingiye ku icuruzwa ry’abana b’abakobwa aho bajyanwa mu mwuga w’uburaya mu gace kazwi nka Koridoro gaherereye I Remera.
Mbitse yagaragaje ko hari abana b’abakobwa bigana bajya bava mu ishuri bakajya Koridoro gukora uburaya. Aka gace ka Koridoro kanditse izina mu kuba gakorerwamo uburaya, aho ukunze gusanga ku mihanda yaho hari abakobwa bategereje abagabo babagura kugira ngo bajyane gukora imibonano mpuzabitsina.
Mbitse yavuze ko ubuyobozi bukwiye gufata inshingano bugakuraho kariya gace kuko kangiza abana b’urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri. Uretse Mbitse, abandi bakiri bato n’ababyeyi bavuga ko kariya gace kabangamiye umutekano wabo kubera ko kuba hari abana b’abanyeshuri bahanyura bavuye ku ishuri bakabona abo bakobwa n’abagore bakora uburaya bashobora kuba bakwiga iyo mico mibi.
Dr. Félicien Usengumukiza, Umuyobozi w’ishami ry’Ubushakashatsi mu rwego rw’Imiyoborere, RGB, yabwiye IGIHE ko uretse kuba hariya hantu hateza umutekano muke, ariko hanabangamiye ituze ry’abaturage.
Umushakashatsi akaba n’umuyobozi mukuru wa IRDP, Prof Sylvetre Nzahabwanayo, yavuze ko akenshi abantu basa n’ibyo bakora cyangwa babona, bityo kuba hari abakora uburaya noneho hafi y’ishuri bishobora kwangiza abana. Yavuze ko hari n’ababa barekereje kugira ngo babone abana b’abakobwa bacuruza, kandi muri bo hari abana biga muri GS Remera Protestant.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko kariya gace gahangayikishije ari nayo mpamvu hari gukorwa ibishoboka byose ngo ibyaha bishobora kuhakorerwa birimo n’ibyo gucuruza abana bibe byakumirwa.