Umwana yahanutse ku modoka ahita apfa

Umwana witwa Tuyishime Léo w’imyaka 15 y’amavuko, yuriye imodoka yariho igenda (kuyipanda), mu mudugudu wa Rukari, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, nyuma aza guhanuka agwa hasi bimuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko uyu mushoferi yahise atangira gukurikiranwa, aho kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi kuko umwana akigwa hasi yakomeje urugendo aho guhagarara. Tuyishime uvuka mu kagari ka Runga, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, yuriye imodoka yo mu bwoko bwa Fusso yariho igenda, umushoferi yongera umuvuduko umwana arahubuka agwa hasi, byamubereye imbarutso yo kuhaburira ubuzima.

Inkuru Wasoma:  Harakekwa amakimbirane y’imitungo mu byatumye umugabo asangwa mu mugozi yapfuye

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yavuze ko nyakwigendera agihubuka kuri iriya modoka yari ivuye i Runga gutwara ibikoresho byo kubaka iminara, atahise apfa. Yavuze ko yababaye cyane, Polisi irahagera ihamagara imbangukiragutabara na yo imujyana ku bitaro i Nyanza ari naho yapfiriye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved