Umwana ukomoka muri Hongkong, yavutse atwite abana babiri b’impanga, ibyo bikaba ibintu bibaho rimwe mu binyejana byinshi cyane nk’uko bisobanurwa n’abaganga b’inzobere. Ibyabaye kuri uyu mwana ni agatangaza kadakunda kubaho, ariko byitwa ‘Fetus-in-fetu’ bikaba biba rimwe mu mbyaro ibihumbi 500 ariko ikibitera kugeza kuri ubu kikaba kitaramenyekana.
Nk’uko usadailybrief yabitangaje, umuganga witwa Draion Burch yavuze ko ari ibintu by’amayobera byabayeho byihuse cyane, uku gutwita kukaba kwarabayeho mu buryo batigeze basobanukirwa. Abaganga bari kwita kuri uyu mwana batangaje ko abana babiri bari mu nda ye ari abavandimwe be b’impanga basigaye mu nda ye.
Undi muganga witwa Dr. Yu Kai-man akaba n’umubyaza mu bitaro byitiriwe umwamikazi Elizabeth muri Hong Kong, yavuze ko uyu mwana akekwaho kuba afite icyitwa ‘Tumor’ cyangwa se ‘Teratoma’ ariko nanone bikaba byatangajwe n’ikigo gishinzwe ubuzima ku isi (WHO). Umubyeyi w’uyu mwana yatangaje ko yakundaga kumva uburemere bwinshi mu nda ye atwite uyu mwana, ariko kubera ko abaganga babonaga umwana umwe mu nda ntago yabashaga kumva aho ubwo buremere buturuka.
Nyuma y’ibyumweru bitatu nibwo umwana baje kumubaga basanga abana babiri hagati y’impyiko n’ibihaha bye. Umwana umwe bamusanganye amagarama 14.2 undi amagarama 9.3 bavuga ko aba bana b’impanga bari mu nda ye babarirwa hagati y’ibyumweru 8 na 10. Kubera ko uyu mwana yari muto ku kuba yatwita abandi, abaganga bavuze ko yagombaga kuvukana n’aba babiri ariko biza kurangira ahubwo bigiriye mu mubiri we.
Dr. Burch kandi yatangaje ko abo bana basanze ari bazima banafite ubushobozi bwo gukomeza gukura, ikibazo ni uko batashobora gukurira mu mubiri w’uyu mwana ahubwo bakeneye nyababyeyi yisanzuye kugira ngo babe bakuriramo na bo bisanzuye. Yanakomeje avuga ko ibintu bikunze kubaho cyane mu gutwita impanga, ari igihe umwe mu mpanga amirwa akabura mu gihe yinjiye mu mubiri w’undi, ari naho iyo barimo kubyaza bakabona indi nyababyeyi bamenya ko hagakwiye kuba hari undi mwana.
Si ubwa mbere bivuzwe kuko ‘Fetus-in’fetu’ mu buvuzi, bimaze gutangazwa inshuro zigera muri 200. Umudogiteri wo mu gihugu cya Pakistan yatangaje ko yakuye abana babiri b’impanga mu mwana wari umaze ukwezi avutse witwa Nazia muri 2006. Mu mwaka wa 2011 umwana w’umuhungu na we yakuwemo abana babiri bari bamusigayemo abazwe nk’uko byatangajwe na NBC news. Src: InyaRwanda.