Umwana yishe nyina umubyara kubera inkoko

Umugabo witwa Munyemana Stanslas utuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Gitinda,umudugudu wa Remera, akekwaho kwica nyina umubyara amujijije inkoko. Ni nyuma y’uko uyu musore yatashye ari mu masaha ya nijoro, akajya kureba aho inkoko ye yari iraririye amagi iba iri ariko arayibura, nyuma atangira abaza nyina umubyara Suzane Nibarere ndetse n’umugore we bashakanye na bo bamubwira ko batazi aho iri, Munyemana ahera aho afata inkoni ahata nyina ikiboko.

Abaturage batuye muri aka gace batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko bamaze kumva akaruru k’umukecuru baje gutabara, ariko uyu mugabo akabahata ikiboko na bo, kugeza n’ubwo umukozi w’umurenge wa Kinihira na we mu baje gutabara we, uyu mugabo yamukubise ishoka yo mu mutwe kugeza uku akaba akiri kwa muganga.

Bakomeje bavuga ko izi nkoni Munyemana yakubise nyina byaje kurangira ahasize ubuzima, nyuma uyu mugabo yikingirana mu nzu ariko nyuma aza kunyura mu idirishya aratoroka, ariko abaturage baza kumufatira mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina bafatanije n’inzego z’umutekano.

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’akagari ka Gatinda bakomeje bavuga ko uyu mugabo n’ubusanzwe yari asanzwe yarananiranye, kubera ko yazaga agakubita abaturage uko ashatse kose ubundi agahungira mu karere ka Kamonyi, akazagaruka iwabo ibyaha yakoze bias n’aho byibagiranye, bakaba bifuza ko yazashyikirizwa ubutabera, kubera ko n’ubundi agarutse muri aka gace yazakomeza agahohotera abaturage.

Umwe mu baturage yagize ati “nuko igihano cy’urupfu cyavuyeho ariko ubundi bazamukatire burundu, umuntu utinyutse kwica nyina se azarebera umuturage usanzwe? Na buriya kuba agiye atishe umugore we cyangwa mushiki we, kuko induru y’umugore we yahoraga aho ngaho.” Bakomeje bavuga ko agomba guhanwa kubera ko yari yarazengereye nyina ndetse n’umugore we.

Inkuru Wasoma:  Urubyiruko ruravuga ko ruri guhangana n'ubushomeri rwifashishije impyiko zarwo

Mushimiyimana rose, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitinda, yemeje ko urupfu rw’uyu mukecuru intandaro yarwo ari umuhungu we Munyemana wamukubise inkoni nyinshi zamuviriyemo kuhasiga ubuzima, bikaba byaratewe n’amakimbirane yatangiye hagati ye n’umugore we bapfuye inkoko yarariraga.

Uyu muyobozi yavuze ko uru rugo n’ubundi rwari rusanzwe ruri mu makimbirane, ariko yakira amakuru ubwo yatangiraga kuyobora aka kagari, uyu Munyemana yari yarashyizwe ku rutonde rw’ibihazi (abananiranye) muri aka kagari. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Gitwe, nyuma uza kujyanwa mu bitaro by’akarere ka Ruhango ngo ukorerwe isuzuma, ariko mu gihe abaturage bari biteguye gushyingura umurambo ujyanwa mu mugi wa Kigali ngo bakomeze bawusuzume. uyu mukecuru Suzane Nibarere yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko.

Inkuru Wasoma:  RIB yatangiye iperereza ku munyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije

Mushimiyimana rose, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitinda, yemeje ko urupfu rw’uyu mukecuru intandaro yarwo ari umuhungu we Munyemana wamukubise inkoni nyinshi zamuviriyemo kuhasiga ubuzima, bikaba byaratewe n’amakimbirane yatangiye hagati ye n’umugore we bapfuye inkoko yarariraga.

Uyu muyobozi yavuze ko uru rugo n’ubundi rwari rusanzwe ruri mu makimbirane, ariko yakira amakuru ubwo yatangiraga kuyobora aka kagari, uyu Munyemana yari yarashyizwe ku rutonde rw’ibihazi (abananiranye) muri aka kagari. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Gitwe, nyuma uza kujyanwa mu bitaro by’akarere ka Ruhango ngo ukorerwe isuzuma, ariko mu gihe abaturage bari biteguye gushyingura umurambo ujyanwa mu mugi wa Kigali ngo bakomeze bawusuzume. uyu mukecuru Suzane Nibarere yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved