Umwanditsi wa filime y’uruhererekane yakunzwe n’abatari bake ku isi yitwa ‘Game of Thrones’, Martin RR George, yajyanye mu nkiko ubuyobozi bw’urubuga rwa ChatGPT rumaze kumenyerwa gukoreshwa n’abatari bake mu kunoza inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI).
George RR, Martin watanze ikirego mu rukiko rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, I New York arashinja abashinze uru rubuga gukoresha umutungo we mu by’ubwenge bwite ntibanagaragaze inkomoko yawo (Copyright). Ari kumwe n’abandi bagenzi be 16 barashinja abakoze ChatGPT gukoresha ibitabo byabo mu gutoza mu gukoresha ikoranabuhanga ryabo ibijyanye n’ubwanditsi.
Aba banditsi bakomeza banagaragaza ko iri koranabuhanga rishaka kubabuza umugati kubera ko ryemerera buri wese kubona inyandiko ashaka ntacyo bimusabye mu gihe mbere kubona inyandiko byarishyurwaga. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko ubuyobozi bwa ChatGPT ntacyo buratangaza kuri ibi birego bishinjwa.
ChatGPT ifite ubushobozi bwo gusubiza ibibazo byose ibajijwe, aho ikusanya inyandiko ku ngingo runaka, ikaba yarubatswe n’ikigo cy’Abanyamerika gufatwa nka laboratwari ya mbere ikomeye y’ubwnge bw’ubukorano cya OpenAI.