Umwanzuro ukomeye wamuritswe na Amerika ureba abayobozi bo muri RD Congo ku bwicanyi bukorerwa Abanyekongo babita ko ari Abanyarwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Gashyantare 2024, Umudepite w’Umunyamerika, André Carson yasohoye umwanzuro wamagana ubugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo n’Abanyamulenge bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) babita Abanyarwanda ndetse hagafatwa ingamba zo gukumira ubundi bugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango ikora ubuvugizi yakoze inyandiko zitandukanye zerekeye ibikorwa by’ihohoterwa ryakozwe n’abagize ingabo za DRC (FARDC) n’imitwe yitwara gisirikare bibasira ubwoko bwa ba nyamucye ngo bishobora kuba byujuje kimwe cyangwa byinshi mu biranga jenoside hakurikijwe ingingo ya II y’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo gukumira no guhana Ibyaha bya Jenoside.

Nk’uko bigaragara muri uyu mwanzuro abibasirwa cyane ni abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda (Rwandophones) cyangwa abafite ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda. Ibi bivuzwe mu gihe Imitwe yitwaje intwaro ndetse n’inzego z’umutekano zikomeje gukora ubwicanyi, gushimuta, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwinjiza abana mu gisirikare, n’ibindi bitero byibasira abaturage benshi cyane.

Depite Carson yagize ati “Abantu bahunga urugomo bava muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ni bamwe mu mpunzi nyinshi zibarizwa muri Indiana.” Ati: “Amerika ifite inyungu muri kariya karere, ariko kandi dufite inshingano zo guhagurukira guhangana n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu igihe cyose n’aho bibaye.”

Yakomeje agira ati “Nkomeje guhangayikishwa n’uko ibintu muri RD Congo bititaweho n’amahanga uko bikwiye, kubera ibikorwa nk’ibi by’urugomo, ubwicanyi, gushimuta,… Ndahamagarira abo dukorana bose kwifatanya nanjye muri uyu mwanzuro ku buryo abakoze ibi byaha bose babibazwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Crane Centre gishinzwe gukumira ubwicanyi ndengakamere, Amber Maze nawe yagize ati “Amajwi y’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akunze gucaho atumvikanye muri Amerika ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Icyakora ihohoterwa ryibasiye ubwoko cyane cyane abavuga Ikinyarwanda, Abatutsi, na Banyamulenge ryariyongereye kuva umutwe wa M23 wongera kubaho.”

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri Yombi umushumba watemye insina z’umuturage kugeza nta nimwe isigaye ihagaze

Amber Maze yakomeje agira ati “Abanyapolitike bifashishije imyumvire yo kwanga abavuga Ikinyarwanda ngo bashimangire gahunda zabo za politiki, ibintu birushaho gukomeza ikibazo. Ni ngombwa gukemura ibibazo byatewe n’aya makimbirane.”

Muri uyu mwanzuro abayobozi ba RD Congo basabwe gukurikirana no kugeza mu butabera abagize uruhare mu bwicanyi bukorerwa ubwoko bw’abaturage nyamucye binyuze mu gukora iperereza riciye mu mucyo kandi abakekwa bagashinjwa kandi hagafatwa ingamba zo gukumira ubundi bugizi bwa nabi.

Muri uyu myanzuro kandi Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwe gukomeza gukorana n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagakomeza inzira ya Nairobi yageza ku biganiro by’amahoro no kwambura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu ndetse Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahamagarirwa gushyiraho intumwa idasanzwe ishinzwe Ibiyaga Bigari.

Inkuru Wasoma:  RIB yahishyuye icyaha gikomeye gikorwa n’abari gusezerana mu Murenge, igaragaza igihano izajya iha uwagikoze

Amber Maze yakomeje agira ati “Abanyapolitike bifashishije imyumvire yo kwanga abavuga Ikinyarwanda ngo bashimangire gahunda zabo za politiki, ibintu birushaho gukomeza ikibazo. Ni ngombwa gukemura ibibazo byatewe n’aya makimbirane.”

Muri uyu mwanzuro abayobozi ba RD Congo basabwe gukurikirana no kugeza mu butabera abagize uruhare mu bwicanyi bukorerwa ubwoko bw’abaturage nyamucye binyuze mu gukora iperereza riciye mu mucyo kandi abakekwa bagashinjwa kandi hagafatwa ingamba zo gukumira ubundi bugizi bwa nabi.

Muri uyu myanzuro kandi Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwe gukomeza gukorana n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagakomeza inzira ya Nairobi yageza ku biganiro by’amahoro no kwambura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu ndetse Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahamagarirwa gushyiraho intumwa idasanzwe ishinzwe Ibiyaga Bigari.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved