Umugabo witwa Musengimana Emmanuel wo mu karere ka Kicukiro yahukanye asiga umugore we n’umwana wabo kubera ko uyu mugore bashakanye yanze ko batera akabariro. Uyu mugabo usanzwe utuye mu murenge wa Gatenga, Akagali ka Nyanza, yapakiye imyenda ye afata n’igare rye asiga abwiye abaturage ko asize umugore we bashakanye kuko yavuye mu kazi akanga ko batera akabariro.

 

Uyu mugabo kandi yavuze ko Atari ubwa mbere, kuko ibushije nabwo yasabye umugore we ko batera akabariro agira umujinya aramukubita bimuviramo gufungwa. Musengimana yavuze ko kuri iyi nshuro adashaka kongera gushyamirana n’umugore we ngo bakimbirane bimuviremo gufungwa.

 

Yagize ati “Ubushize narwanye n’umugore baramfunga, ngize amahirwe ansabira imbabazi ndasohoka, njyewe ndi umukozi wa NPD, nkimara gusohoka naravuze ngo nta kindi kintu kizatuma nongera gukora ku mugore wanjye, ndamukunda yarambyariye. Niba akomeje gukora ayo makosa, kuko twebwe abagabo ntabwo twumvikana humvikana abagore, Niba naniwe bikaba bincanze mpise mfata utwangushye, utwenda twanjye n’akagare kanjye, ndigendera.”

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubwo abagore aribo bumvikana muri Leta, atakomeza kurwana n’umugore we ku bintu afiteho uburenganzira, bityo ahisemo kwahukana. Uyu mugabo yagize ati “niba umushaka ukamutwara ukamubwira ngo uramukeneye kandi ndi umugabo nagiye gupagasa urumva njye narenzaho iki?”

 

Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko asaba kurenganurwa uburenganzira bw’abagabo bukubahirizwa kuko ngo uwo mugore we akomeje kumuhoza ku nkeke. Yasabye Leta no kumva uburenganzira bw’abagabo kuko ngo akenshi abagore bumvwa cyane iyo barenze abagabo.

BTN TV

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.