Umwanzuro wa nyuma w’Inteko ishinga amategeko ku guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

Nk’uko abagize inteko ishinga amategeko bari baherutse kubyemeza, itora ry’abadepite rizajya rikorerwa umunsi umwe n’irya Perezida wa Repubulika, uyu mwanzuro ukaba washyizwe mu bikorwa aho washyizwe mu igazeti ya Leta mu itegeko rivuguruye.

Uku guhuza aya matora ni imwe mu mpamvu yatumye mu minsi yashize abagize Inteko ishinga amategeko biga kuri uyu mushinga hagamijwe kugabanya ingengo y’imari igendera mu matora. Ubusanzwe, mu Rwanda amatora ye Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaga mu myaka itandukanye, dore ko manda zabo zari zitandukanye, aho manda ya perezida ari imyaka 7 iy’Abadepite ikaba 5.

Muri Gashyantare 2023, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko aya matora yahuzwa. Iyi komisiyo yagaragaje ko aya matora yombi atwara byibura miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko izi mpinduka iyo zitabaho, u Rwanda rwari kuzakoresha Miliyari 7frw muri 2023 mu matora y’Abadepite, rukongera gukoresha miliyari 7frw mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa wapfiriye mu muvundo wo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame, yashyinguwe mu cyubahiro hari n’ingabo z’igihugu – AMAFOTO

Kugeza kuri ubu, itegeko rivuguruye ryatangajwe mu igazeti ya Leta, rivuga ko ryongereye manda y’Abadepite cyane ko yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2023. Hari aho rigira riti “Abadepite bari mu myanya igihe iri tegeko nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa, bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’Iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’Amatora.”

Iri tegeko mu gika cya 4 cy’ingingo ya 75 rivuga ko “Itora ry’Abadepite rikorwa ku munsi umwe n’irya Perezida wa Repubulika.” Ibi bisobanuye ko manda y’Abadepite bariho uyu munsi yiyongereye ikazarangira muri 2024. Uretse mu Rwanda, ni ibindi bihugu byinshi aya matora ahuzwa cyane ayo mu bihugu bya Common Wealth.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved