Umwarimu afunzwe akurikiranyweho gukubita umunyeshuri akamwica

Polisi y’Igihugu cya Tanzania mu Ntara ya Kagera, yatangaje ko yataye muri yombi, umugabo witwa Adrian Tinchwa w’imyaka 36 y’amavuko, wigisha ku ishuri ribanza rya Igurwa, akurikiranyweho kwica umunyeshuri witwa Phares Buberwa, wigaga mu mwaka wa gatatu kuri iryo shuri ariko mu yisumbuye. https://imirasiretv.com/gicumbi-umusore-yagiye-kwiba-mu-kabari-bamufatiramo-amaze-gusinda-ari-kumva-numuziki/

Aya makuru yemejwe n’Umukuru wa Polisi muri iriya Ntara, Blasius Chatanda, wavuze ko uwo mwarimu yafashe uriya munyeshuri agatangira kumukubita ingumi mu gahanga ndetse akamukubitisha ferabeto ku maguru no kumaboko amushinja kumwiba telefone. Ati “Byabaye ku wa 18 Nzeri 2024, saa mbili za mu gitondo, nyuma y’uko uwo mwarimu, yinjiye iwe saa cyenda z’ijoro, asanga ingufuri yo ku rugi rwe bayishe, yinjiyemo ahura na Buberwa ku muryango asohoka mu nzu ye, ahita yiruka ngo ahunge.”

Inkuru Wasoma:  Israel na Hezbollah byemeranyije agahenge

Chatanda avuga ko intandaro y’urupfu rw’uwo munyeshuri ari umwanzuro mubi wo kwihanira wafashwe na Mwarimu Tinchwa bikagera aho umwana ajyanwa kwa muganga. Ati “Uwo mwarimu yahise amwirukaho aramufata, atangira kumukubita aramukomeretsa bikomeye, arangije amushyira ababyeyi be, nabo bahita bamwihutana ku ivuriro ry’ahitwa Rwambaizi, kugira ngo afashwe n’abaganga, ariko birangira apfuye mu gihe yarimo avurwa.”

Yakomeje avuga ko Polisi iri gukora iperereza, bityo ko uriya mwarimu azagezwa imbere y’ubutabera iperereza nirirangira. Chatanda yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage kureka ingeso yo kwihanira, ahubwo bakajya bakurikiza inzira ziteganywa n’amategeko, igihe bafite abo bakeka babakoreye ibyaha, ndetse abibutsa ko uzarenga ku mategeko wese azahanwa. https://imirasiretv.com/gicumbi-umusore-yagiye-kwiba-mu-kabari-bamufatiramo-amaze-gusinda-ari-kumva-numuziki/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved