Umwarimu akurikiranyweho gusambanya abakobwa bane yigisha akabatera inda bose

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umwarimu wigishaga ku Rwunge rw’amashuri rwa Murira (GS Murira), ruherereye mu Murenge wa Muganza ho mu Karere ka Rusizi, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana bane b’abakobwa yigishaka bose akaza kubatera inda. https://imirasiretv.com/rib-yataye-muri-yombi-umusore-wimyaka-19-na-nyina-bakurikiranyweho-ibyaha-birimo-gusambanya-umwana/

Amakuru avuga ko mbere y’uko atabwa muri yombi, yari yabanje guhagarika akazi ko kwigisha ku mpamvu zitamenyekanye, aza gufungwa mu gihe RIB yari iri gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bitandukanye byibasira urubyiruko muri aka Karere.

Ubwo Ubugenzacyaha (RIB) bwageraga muri uyu Murenge iki kigo cya GS Murira giherereyemo, ababyeyi basabye ko uwo mwarimu yatangira gukurikiranwa kuko yari akiri kwidegembya kandi yarateye inda abo bana b’abakobwa yigishaga.

Inkuru Wasoma:  Gisagara: Abangavu 239 batewe inda mu mwaka wa 2023/2024

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu, yemeje iby’aya makuru avuga ko uyu mwarimu yamaze gutabwa muri yombi. Ati “Nibyo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akekwaho gusambanya abanyeshuri. Afunganywe mu buryo bw’iperereza n’Umuyobozi w’Ishuri ndetse n’umurezi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.”

Abaturage batanze amakuru bavuga ko mu banyeshuri bane uyu mwarimu akekwaho gutera inda, harimo uwo bivugwa ko yamujyanye mu Bugarama ahitwa muri Site akamufasha kuyikuramo n’abandi batatu barimo babiri bo mu kagari ka Cyarukara n’umwe wo mu kagari ka Gakoni muri aka Karere ka Rusizi. https://imirasiretv.com/rib-yataye-muri-yombi-umusore-wimyaka-19-na-nyina-bakurikiranyweho-ibyaha-birimo-gusambanya-umwana/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved