banner

Umwarimu akurikirwanyweho gusambanya umunyeshuri

Umwarimu witwa Hubert Nsekanabo w’imyaka 38 wigisha mu mashuri abanza mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 16wigaga ku ishuri yigishaho.

Mwarimu Nsekanabo yigishaga mu mashuri abanza kuri G.S Ruyenzi riherereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Abahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko mwarimu bikekwa ko yasambanyije uriya mwana mu Ugushyingo 2024.

Uwo munyeshuri avuga ko umwarimu yamusanze aho yagiye kwiyogoshesha, atashye aramukurikira bageze ku kigo cy’ishuri yigishagaho, amujyana mu ishuri aramufungirana akoresheje ingufuri y’igare maze amukuramo imyenda aramusambanya.

Uwahaye amakuru UMUSEKE kandi yemeza ko imiryango y’iwabo w’umwana na mwarimu bari basanzwe bagenderana.

Ngo mu bihe bitandukanye mwarimu yajyaga aha uwo munyeshuri amafaranga y’itsinda akayajyana mu yandi matsinda y’abanagamo n’abandi bana.

Amakuru avuga ko impamvu ikekwa yaba yaratumye uyu mwana w’umunyeshuri kuivuga hashize amezi ageze kuri ane bibaye ari uko yaje kubura imihango abibwira iwabo ko ashobora kuba atwite inda ya mwarimu Nsekanabo.

Inkuru Wasoma:  Kigali: RIB yafatiye mu cyuho abakozi b’umurenge bakekwaho kwakira ruswa

Ababyeyi b’umwana bahamagaje mwarimu banagera aho bumvikana kugirango bibe bitasakuzwa maze mwarimu nawe bikekwa ko yemeye ubwumvikane maze bamuca amafaranga agera ku bihumbi 500frws ntiyayatanga.

Nyuma yo gutegereza ayomafaranga akabura, umwana yatanze ikirego muri RIB nayo mu rwego rw’iperereza ita muri yombi Nsekanabo Hubert.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr.Thierry Murangira yabwiye UMUSEKE ko dosiye y’uyu mwarimu yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mwarimu usanzwe afite umugore n’abana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Icyaha akurikiranywehocyo gusambanya umwana n’icyaha giteganwa n’ingingo ya 14 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Aho ubihamijwe n’urukiko ahanishwa Igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana yitwaje umwuga akora inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kidasaza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!