banner

Umwarimu aravugwaho kwiyahura kubera gutotezwa n’umuyobozi w’ikigo| ngo abarimu bose abahoza ku nkeke.

Ni ku rwunge rw’amashuri rwa Kabuga, mu murenge wa Mbuye ho mu karere ka Ruhango, aho havugwa umwarimu wagerageje kwiyahura kubera ko ngo umuyobozi w’iki kigo Uwamahoro Claudine amuhoza ku nkeke, ndetse ngo siwe gusa kuko n’abandi barimu 9 mu barimu 10 bigisha mu mashuri yisumbuye kuri iki kigo bavuga ko ariko bimeze.

Umuyobozi w’iki kigo Uwamahoro Claudine yemeza aya makuru y’uko uyu mwarimu yiyahuye avuga ko ngo ubwo abarimu bagiye mu kuruhuka nk’uko bisanzwe, bagarutse nibwo inkuru y’uko uyu mwarimu yagerageje kwiyahura ariko agahita yihutanwa kwa muganga, gusa ubwo TV1 yajyaga ku kigo nderabuzima uyu mwarimu yajyanweho ntago byakunze ko bamubona kubera ko yari akiri mu maboko y’abaganga.

Abarimu bigisha kuri iki kigo ikintu bose bahuriyeho nuko umuyobozi wabo abahoza ku nkeke ababwira ko bari hafi kwirukanwa, uyu mugenzi wabo akaba aribyo yananiwe kwihanganira ndetse akaba yari yanahawe ibaruwa n’umuyobozi w’ikigo imusaba ubusobanuro ku byaha bari barimo kumushinja, ubwo baganiraga n’itangazamakuru umwe yagize ati” saa munani nibwo twumvise amakuru ko yagerageje kwiyahura, ariko bari bamuhaye ibaruwa saa tanu, kuva umuyobozi yaza ntago ajya avuga abarimu neza, kuburyo uyu wiyahuye niyo yamusangaga muri sale muri free time yamutotezaga amubwira ko atemerewe kuruhuka”.

Inkuru Wasoma:  Umugabo amaze imyaka 20 ajya mu mihango. Ntibisanzwe!

Ngo uyu muyobozi abwira abarimu bigisha muri secondaire ko ntawemerewe kuruhuka, ndetse akanababwira ko batemerewe kugera muri sale y’abarimu ngo bicaremo. Undi yagize ati” biragaragara ko harimo iterabwoba n’ihungabanyabakozi, byaba byiza tuyobowe n’undi”. Aba barimu bavuga ko bagakwiye kurenganurwa mu mizi, cyane ko noneho kuri iki kibazo umuntu bagakwiye kuregera nk’umuntu ushinzwe uburezi mu murenge, ni umugabo w’uyu muyobozi w’iki kigo.

Uwamahoro Claudine umuyobozi w’iki kigo ahakana avuga ko nta kibazo afitanye n’uyu mwarimu wiyahuye ndetse nta numwarimu numwe bafitanye ikibazo, ati” ibaruwa imusaba ubusobanuro koko yarayihawe, ariko ntago nayihuza n’iki kibazo cyo kwiyahura, kubera ko nta muntu numwe mu barium dufitanye ikibazo”. Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwavuze ko ikibazo cy’uyu mwarimu wagerageje kwiyahura bwakimenye kandi kutumvikana hagati y’umuyobozi n’aba barium bagiye kubikurikirana.

Kuba abarimu 9 mubarimu 10 bigisha kuri iki kigo mu mashuri yisumbuye bagaragaza ko bafitanye ikibazo n’umuyobozi wabo bavuga ko abahoza ku nkeke, ndetse ko ari ikibazo kigomba gukemuka kuko kidakemutse, gishobora no kugira ingaruka ku bana 400 biga kuri iki kigo. Inzego zishinzwe uburezi ziratungirwa urutoki ngo zijye gucoca ibyo bibazo.

Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma pasiteri amenye ko umugeni atwite.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved