Umwarimu ukekwaho kwica umupolisi wasanzwe mu muhanda yapfuye: intandaro yatumye amwica n’uko ku ishuri aho yigisha byabatunguye

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’abagabo batatu bakekwaho urupfu rwa PC Simeon Sibomana, umupolisi wakoreraga I Rusizi yamenyekanye kuri uyu wa 18 gicurasi 2023 aho umuvugiza wa RIB, Murangira B. Thierry yavuze ko abagabo batatu Iradukunda Pacifique, Nkejuwimye Desire na Ndayisaba Joyeux batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusizi.

Amakuru dukesha Umuseke, ni uko Iradukunda Pacifique asanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye  kuri Ecole secondaire Gishoma. Umuyobozi w’iki kigo yavuze ko amakuru bumvise ni uko abafashwe bazagezwa ku murenge kuwa 19 gicurasi, ariko abantu bose bakoranaga bakaba baraguye mu kantu bakanatungurwa, kuko Pacifique ni umwarimu mwiza unahagararira ibikorwa byo gufasha, agatsindisha cyane, ariko kubera ko umuntu ari munini nta wagira icyo avuga ubwo bategereje igihe bazamuzanira.

Amakuru avugwa ko yabaye intandaro yo kuba mwarimu yarishe umupolisi, ni uko uyu mwarimu wigisha kuri iki kigo kiri mu murenge wa Rwimbogo ubusanzwe avuka muri Gafunzo, akaba asanzwe acumbitse hafi n’isoko rya Gishoma mu rwego rwo kwegera akazi. Uretse kwigisha ngo asanzwe afite akabari ndetse na moto itwara abagenzi.

Amakuru avuga ko iyi moto itwara abagenzi, nta byangombwa biranga moto zitwara abagenzi yagiraga, uwo yari yarayihaye uyitwara akaba yarayitwaraga bimwe abamotari bita ‘Inyeshyamba’ (gukorwa nta byangombwa), ari na we Ndayisaba Joyeux wamutwariraga banafunganwe. Mu minsi ishize PC Sibomana Simeon wari usanzwe ari umupolisi ukorera akazi ke kuri sitasiyo ya polisi ya Gishoma, mu kazi ko gucunga ibinyabiziga mu muhanda, ngo yafashe moto ya mwarimu Iradukunda pacifique itwawe n’umumotari we Ndayisaba Joyeux asanga nta byangombwa ifite arayifunga.

Amakuru avuga ko mwarimu Iradukunda na motari we Ndayisaba, bakoze ibishoboka byose ngo moto yabo bayisubizwe ibyo kuba nta byangombwa ifite byirengagizwe, ariko biranga. Nyuma ngo nibwo bafashe umugambi wo gushaka uko bazihimura kuri PC Sibomana. Kuwa 11 gicurasi 2023 ubwo PC Sibomana yari agorobereje ku kabari, mwarimu Iradukunda na motari we Ndayisaba barahamusanze bamwiyenzaho, abona ko bafite umugambi wo kumusagararira kandi ari wenyine.

Inkuru Wasoma:  Abagabo babangamiwe n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo bafashe imyanzuro yo kwivana mu kababaro

PC Sibomana yahise ava kuri ako kabari, ajya ku kandi kari aho hafi. Amakuru avuga ko PC Sibomana yageze kuri ako kabari nabwo bamukurikiranayo, ariko bafite gahunda yo guhura na we ari wenyine, baza no kubigeraho. Amakuru avuga ko bamuteye inkota bamukubita n’ikintu ahita apfa. Mu gushaka guhisha ibimenyetso, mwarimu Iradukunda na motari we Ndayisaba bahetse umurambo wa PC Sibomana kuri moto.

Amakuru avuga ko berekeje ku nzira PC Sibomana anyuramo ataha ava ku kazi bamurambika ku ruhande rw’umuhanda, bamunyura hejuru na moto ngo bizagaragare ko yishwe n’impanuka agonzwe. Amakuru avuga ko Iradukunda aho afungiye yemeye icyaha nk’uko Umuseke babitangaje. Mwarimu Pacifique Iradukunda yize kuri ecole secondaire Gafunz arangiza ishami rya Biochimie, akomereza muri KEI aho yize Biologie ari naryo somo yigisha muri Ecole secondaire Gishoma.

Inkuru Wasoma:  Bagiye mu murima w’ibirayi basangamo umurambo w’umusore bakeka impamvu yatangaje benshi kubera ibyakurikiye

PC Sibomana yahise ava kuri ako kabari, ajya ku kandi kari aho hafi. Amakuru avuga ko PC Sibomana yageze kuri ako kabari nabwo bamukurikiranayo, ariko bafite gahunda yo guhura na we ari wenyine, baza no kubigeraho. Amakuru avuga ko bamuteye inkota bamukubita n’ikintu ahita apfa. Mu gushaka guhisha ibimenyetso, mwarimu Iradukunda na motari we Ndayisaba bahetse umurambo wa PC Sibomana kuri moto.

Amakuru avuga ko berekeje ku nzira PC Sibomana anyuramo ataha ava ku kazi bamurambika ku ruhande rw’umuhanda, bamunyura hejuru na moto ngo bizagaragare ko yishwe n’impanuka agonzwe. Amakuru avuga ko Iradukunda aho afungiye yemeye icyaha nk’uko Umuseke babitangaje. Mwarimu Pacifique Iradukunda yize kuri ecole secondaire Gafunz arangiza ishami rya Biochimie, akomereza muri KEI aho yize Biologie ari naryo somo yigisha muri Ecole secondaire Gishoma.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved