Umugabo wo mu karere ka Bugesera wari usanzwe ari umwarimu ukurikiranweho gusambanya abana b’abahungu yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. Biravugwa ko ari icyaha yakoze mu bihe bitandukanye akagikorera abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 14 na 18.
Uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa 24 mata 2023 idosiye ye ikaba iri gutunganwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Umuvugizi wa RIB yatangaje ko uyu mugabo hagaragaye ko yakoreye abana bagera ku 10 ibikorwa bigamije ishimishamubiri nk’uko iperereza ryabigaragaje. Ngo uyu mwarimu kandi mubyo yakoraga harimo no kuba yarahamagaraga abanyeshuri umwe umwe barangije ibizamini akabakorakora ku mubiri bigamije ishimishamubiri ndetse abakora no ku gitsina.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 133 iteganya ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora igikorwa icyo ari cyo cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Uwagerageje kimwe muri ibyo, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25. Umuvugizi wa RIB yavuze ko muri iyi minsi hasigaye hagaragara ko abana b’abahungu na bo basambanywa nk’abakobwa nubwo abakobwa imibare igaragaza ko ari bo bibasiwe cyane, ariko abantu bagomba kwirinda iki cyaha kuko gihanishwa igihano gikomeye. src: Igihe