Kuwa 6 gicurasi 2023 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umwarimu wo muri kaminuza ishami rya Huye akurikiranweho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe, gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya ndetse n’ubushoreke. Aya makuru yahamijwe n’umuvugizi w’uru rwego Murangira B. Thierry. Rubavu: ababuriye ababo mu biza barashinja akarere kubogama mu gushyingura
Yagize ati “arakekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe, gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya ndetse n’ubushoreke.” Amakuru avuga ko kandi uyu mugabo yigeze gufungwa nanone mu ntangiriro z’uyu mwaka akurikiranweho gukubita umugore we no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo butari bwo.
Uyu mugabo afungiwe kuri stasiyo ya RIB I Ngoma mu gihe hari gutunganwa dosiye ye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Ibyaha uyu mugabo akurikiranweho, iyo bihamye umuntu ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mezi atatu kugera ku myaka ibiri. RIB iributsa abaturarwanda ko gukoresha imitungo y’urugo mu buryo butumvikanweho ndetse no gukora ubushoreke ari ibyaha bihanwa n’amategeko. Src: Igihe