banner

Umwarimu w’i Nyanza ukurikiranyweho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 yakoze ibyo batakekaga

Umwarimu wigishaga muri Ecole Sainte Trinite mu karere ka Nyanza arakekwaho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga muri GS Indangaburezi, agahita aburirwa irengero, ubwo yari amaze kumenya ko ari gushakishwa.

Uyu mwana watewe inda yavuze ko ikibazo cye yakigejeje mu nzego zitandukanye ariko atazi mpamvu uwo mwarimu adatabwa muri yombi kandi bahora bavugana kuri telefone. Yakomeje avuga ko ibyamubayeho byamugizeho ingaruka zikomeye kuko ubu abayeho nabi ndetse byatumye acikiriza amashuri.

Aganira na BTN dukesha iyi nkuru yagize ati “Ninjye wakorewe icyaha cyo guterwa inda, nibaza impamvu nyine n’uwo muntu adafatwa kandi turavugana buri munsi. Ingaruka byangizeho n’uko nari kuba ndi ku ishuri ariko iki gihembwe ntabwo nacyize nk’uko nari kucyiga.”

Se w’uyu mwana nawe avuga ko yifuza ko uwamuteye inda yashakishwa agakurikiranwa. Ati “Ikibazo umwana wanjye afite bamuteye inda yiga mu Ndangaburezi inda ayiterwa n’umwarimu wigishaga ku kigo cya Sainte Trinite noneho twe twabimenye bitinze tukibimenya nabajije umwana ansobanurira ko ari uwo mwarimu njya kuri RIB mu Ruhango nibwo bagiye kumufata basanga yagiye.”

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi wa ‘World Trade Organization’ yibasiwe n’abanyagihugu kubwo kwerekana amafoto ari kumwe n’abandi ba perezida mu nama ntiyerekane perezida w’igihugu cye

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko iki kibazo bakimenye ndetse batangiye kuganira n’umuryango w’uyu mwana. Ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere iki kibazo twrarakimenya kandi twatangiye kugikurikirana, ukekwa ko yamuteye inda ni umwarimu ariko akimara kumenya ko turimo turamukurikirana yahise atoroka ubu turiho turamushakisha.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko bidakwiye ko umwarimu atera inda umunyeshuri kuko ubusanzwe umurezi ari umuntu urera umwana akazavamo umugabo cyangwa umugore, ndetse akanamugira inama kugira ngo azavemo umubyeyi mwiza.

Ishuri rya Sainte Trinite bivugwa ko uyu mwarimu yigishagaho, n’ubwo giherereye mu Karere ka Nyanza gituranye cyane n’ikigo uyu mwana w’umukobwa yigaho cya GS Indangaburezi, giherereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

Si ubwa mbere muri iri shuri rya Ecole Sainte Trinite humvikanye inkuru y’umwarimu wateye inda umunyeshuri kuko no mu mwaka ushize wa 2023 hafashwe abarimu bakekwaho gutera inda umunyeshuri ku buryo baje no gufatwa bari kugerageza kuyimukuramo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved