Umwarimu yarumye ugutwi umugore we kubera ifuhe

Umwarimu witwa Shema Olivier w’imyaka 34 y’amavuko wigisha ku Rwunge rw’amashuri rwa Ntura mu Karere ka Rusizi yarumye umugore we ugutwi ubwo bashwanaga amushinja kumuca inyuma. Umugore we yitwa Ayinkamiye Adrienne w’imyaka 30 na we ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu Runge rw’Amashuri rwa Giheke.

Ubwo uyu muryango utuye mu Muduguduwa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurengewa Giheke, Akarere ka Rusizi, wakimbiranaga abaturanyi batabaye basanga Ayinkamiye avirirana mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa ameze nk’umaze kurya inyama mbisi, byagaragaye ko umugabo yarumye igice kimwe cy’ugutwi akagikuraho.

Uwahaye amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yavuze ko uru rugomo rwabaye mu rukerera rushyira ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024. Bamwe mu batabaye baketse ko agace uwo mugabo yarumye agakuye ku gutwi k’umugore yakamize kuko ubwo bageraga aho bahasanze amarasi gusa barakabura.

Ati: “Icyo twasanze ni uko agace k’ugutwi k’umugore kari kavuyeho, umugabo afite amaraso ku munwa tukibaza niba ako gace yarakariye cyangwa yaragaciriye akakajugunya, aha hakaba hakiri urujijo. Kuko n’Umukuru w’Umudugudu na we wahise atabara tucyumva induru yahise abwira umugore kujya kwa muganga abonye uburyo yaviriranaga bikabije.”

Umwe mu baturanyi yavuze ko batunguwe n’uko babwiye umugore gutanga ikirego ariko akanga, avuga ko bahamagaye imiryango ngo ibunge kuko adashaka ko umugabo we bamufunga. Uwatanze amukuru yavuze ko imiryango yahazidukiye, umugabo avuga ko icyo amuziza ari uko abona hari umugabo bavugan cyane agakeka ko basambana.

Icyakora umugore abihakana avuga ko kuvugana n’umugabo uwo ari we wese atari gusambana. Ati “Nyuma y’uko imiryango yumvise ibyo byose, bahise bajya ku biro by’Umurenge wa Giheke, bandikira imbere y’ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’iyo miryango yabo ko batazongera gukimbirana, bombi barasinya barataha, ku wa Mbere buri wese asubira mu kazi nk’uko bisanzwe.”

Inkuru Wasoma:  Meya wa Muhanga ntiyemera ko abaturage bafite inzara

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet avuga ko kuba uru rugomo barashatse ko rukemukira mu miryango byatumye nk’Ubuyobozi bw’Akarere butarumenya. Avuga ko bibabaje cyane kubona abarezi bombi bagatanze urugero rw’imibanire myiza, aribo bahindukira bakarumana amatwi gutyo.

Yakomeje avuga ko amakimbirane hagati y’abashakanye agenda agabanyuka. Ati “Mu byatumye agabanyukaho gato ni icyemezo twafashe cyo gusezeranya imiryango yabanaga idasezeranye, kuko imyinshi yasangwagamo amakimbirane cyane, aho isezeraniye byemewe n’amategeko biragabanyuka, ku buryo ibibazo nk’ibi bitakiba cyane.”

Meya Anicet yavuze ko bari gukora ibishoboka bakigisha imiryango kubana neza, ndetse n’abagiranye amakimbirane bakegera ubuyobozi bukabafasha, aho kugira ngo bitume bamwe bamburwa ubuzima abandi bagasigarana ubumuga.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yakoze igikorwa gisa nk’ubwiyahuzi ubwo yafatanwaga amafaranga y’amiganano

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet avuga ko kuba uru rugomo barashatse ko rukemukira mu miryango byatumye nk’Ubuyobozi bw’Akarere butarumenya. Avuga ko bibabaje cyane kubona abarezi bombi bagatanze urugero rw’imibanire myiza, aribo bahindukira bakarumana amatwi gutyo.

Yakomeje avuga ko amakimbirane hagati y’abashakanye agenda agabanyuka. Ati “Mu byatumye agabanyukaho gato ni icyemezo twafashe cyo gusezeranya imiryango yabanaga idasezeranye, kuko imyinshi yasangwagamo amakimbirane cyane, aho isezeraniye byemewe n’amategeko biragabanyuka, ku buryo ibibazo nk’ibi bitakiba cyane.”

Meya Anicet yavuze ko bari gukora ibishoboka bakigisha imiryango kubana neza, ndetse n’abagiranye amakimbirane bakegera ubuyobozi bukabafasha, aho kugira ngo bitume bamwe bamburwa ubuzima abandi bagasigarana ubumuga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved