Umwarimu wo mu mashuri yisumbuye muri Illinois, Christina Formella w’imyaka 30 yatawe muri yombi na polisi ashinjwa gusambanya umuna w’umunyeshuri w’imyaka 15 yigishaga.
Amashusho yafashwe n’ibyuma bya polisi bigaragaza uyu mwarimu ari kurira cyane, yicaye mu modoka ya polisi i Downers Grove ku itariki ya 16 Werurwe. Mu mashusho yasohowe n’umuyoboro wa YouTube witwa Ape Huncho, Formella agaragara ahumeka insigane, aririra ari nako amaboko ariho amapingu.
Formella watozaga abakinnyi ba ruhago mu mashuri yisumbuye, yafashwe ashinjwa gusambanya umwana yigishaga mu myaka ibiri ishize, aho abashinzwe iperereza bavumbuye ubutumwa buganisha ku busambanyi yandikiranaga n’uwo mwana, harimo ubuvuga ku kuryamana kwabo n’uko babikoreye mu ishuri.
Mu butumwa bumwe bivugwa ko yanditse ati: “Ndagukunda cyane bebe… N’ubwo uyu munsi twamaze igihe gito, byari byiza cyane.”
Byatangajwe ko nyina w’uyu mwana ari we wabonye ubwo butumwa ubwo yafataga telefone nshya y’umuhungu we, maze umwana yemera ko yigeze kujya aryamana na mwarimu we.
Mu kujya kumufata, Polisi yahagaritse Formella ari kumwe n’umugabo we mu modoka mu mujyi wa Chicago. Yagaragaye afite urujijo ubwo bamubwiraga ko agomba gusohoka mu modoka.
Mu kumusaba gusohoka, na we yahise ababaza ati: “Mfate ibyanjye byose?” Umugabo we na we, asa n’utangaye, aribaza ati: “Agiye hehe?” Umupolisi yabasubije ati: “Tugiye kumusobanurira byose.”
Mu gihe cy’ikiganiro na polisi, Formella yavuze ko umunyeshuri yamugambaniye amuhimbira ibirego.
Mu nyandiko z’urukiko, uyu mugore yagize ati: “Yigeze gufata telefone yanjye, ashyiramo umubare w’ibanga, yohereza ubutumwa kuri we ubwe, maze abugumana nk’icyemezo cyo kunshinja.”
Yakomeje avuga ko yashinjwe kuko ari “umuntu mwiza, ufite igikundiro, kandi wakundaga cyane uwo mwana.”
Formella yarezwe ibyaha bibiri by’ihohotera rishingiye ku mibonano mpuzabitsina. Nyuma y’ifungwa rye, yararekuwe ariko ategekwa kudasubira ku ishuri cyangwa kwegera abana. Yahise ashyirwa mu kiruhuko gifite umushahara.
Uyu mwarimu yari amaze imyaka itanu yigisha muri Downers Grove South High School. Abaturage n’abanyeshuri bakomeje gutungurwa n’aya makuru yavuzwe ku muntu bahoraga bafata nk’inyangamugayo.