Umuherwe Jack Ma ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa washinze ikigo Alibaba Group, kuri ubu yashinze ikigo gishya kizajya cyita ku gutunganya ibiribwa acyita Ma’s Kitchen.iki kigo Ma’s Kitchen akaba yaragishinze ku wa 22 Ugushyingo 2023, mu Mujyi wa Hangzhou mu Ntara ya Zhejiang mu Bushinwa ari na ho haherereye Alibaba Group cyane ko ariho kavukire ye.
Ikigo gishinzwe kwandika ibigo by’ubucuruzi mu Bushinwa cyatangaje ko Ma’s Kitchen yashowemo arenga miliyari 1,7 Frw. Kugeza ubu ntabwo iki kigo kiratangaza ubwoko bw’ibiribwa kizajya gicuruza gusa hari amakuru avuga ko gishobora kuzajya cyibanda ku mafunguro akomoka muri icyo gihugu, amwe usaba agahita akorwa ako kanya.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi biryo biri mu bikunzwe cyane aho mu Bushinwa kuko umwaka ushize byaguzwe arenga miliyari 9.9$ yanganaga n’inyongera ya 28% kuva mu 2018. Umuyobozi w’Ikigo gitanga ubujyanama ku Bucuruzi, China Market Research Group, Ben Cavender, yabwiye CNN ko n’ubwo iki kigo kitaragaragaza neza aho kizibanda, ubu bwoko bw’ibiryo bukeneye kuzamurwa cyane kuko abantu bamaze kurambirwa ibiryo bipfunyitse.
Uyu muherwe Jack Ma ni umwe mu bafite agatubutse ku Isi kuko kugeza mu Ukwakira 2023 yabarirwaga miliyari 25$. Yashinze Alibaba mu 1999 ariko mu 2019 ava ku mwanya wo kuba umuyobozi mukuru, kubera yari atangiye kugirana ibibazo n’inzego z’ubuyobozi mu Bushinwa ndetse mu minsi yashize yatangiye kugurisha imigabane ibarirwa agaciro ka za miliyoni muri Alibaba bitewe n’uko iki kigo cyari gitangiye gusubira inyuma.