Umwe mu bajenerali bakurikiranweho guhunga M23 yapfuye

General Major Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil Alengbia, wari Komanda w’Akarere ka 34 ka Gisirikare ka FARDC, yapfuye kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Mata 2025 apfiriye muri Camp Tshatshi, i Kinshasa.

 

Bivugwa ko yaba yishwe n’indwara nyuma yo kwimurirwa mu bitaro bitinze, nk’uko umwunganizi we, Maître Tshitsha Bokolombe, yabitangarije Actu30.cd.

 

Yari afunzwe kimwe n’abandi basirikare ba FARDC bashinjwa “guhunga imbere y’umwanzi” mu gihe cy’imirwano yabereye i Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Inkuru Wasoma:  Abasirikare 17 b’u Burundi baguye mu mirwano yabahuje na Twirwaneho

 

Ni umwe mu basirikare bakuru batanu bo mu ngabo z’igihugu cya DRC bakurikiranywe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ikomeza ivuga.Urubanza rwari rugikomeje igihe yapfaga.

 

Alengbia ukomoka muri Kongo Central, yagizwe Komanda w’Akarere ka 34 ka Gisirikare mu 2024, nyuma yo kuyobora Akarere ka 12 ka Gisirikare. Yatangiye imirimo ye ku mugaragaro muri Werurwe uwo mwaka, asimbuye General Major Shora Mabondani.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka