Warren Zaire-Emer ukinira ikipe ya Paris Sain-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, yageze mu Rwanda aho yaje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho azasura nyaburanga bitandukanye bigize igihugu. Zaire-Emery ubwo yageraga ku kibiga cy’indege mu Rwanda yasuhuje bamwe mu bari Habari mu Kinyarwanda ngo ‘mwaramutse’.
Zaire-Emery w’imyaka 17 y’amavuko, akina mu kibuga hagati akigera mu Rwanda akaba yavuze ko atewe amatsiko no gutembera u Rwanda ndetse akamenya n’umuco warwo. Yagize ati “Nishimiye kuba ndi mu Rwanda, nageze hano neza, bityo ndashaka kumenya igihugu cy’imisozi myinshi. Ndatekereza ko nzagira ibihe byihariye mu buzima bwanjye.”
Zaire yakomeje agire ati “Njye ni ubwa mbere ngeze muri Afurika, bityo ndashaka gutembere iki gihugu nkamenya umuco wanyu.” Uyu mukinnyi ni umwe mu bakiri bato ariko batanga icyizere, abenshi bemeza ko afite impano idasanzwe ku buryo mu myaka iri imbere ashobora kuzaba ari mu bayoboye mu gukina mu kibuga hagati.
Uyu mukinnyi uje gusura u Rwanda aje akurikiye myugariro Jurrien Timber ukinira Arsenal uherutse kuza mu cyumweru gishize.