banner

Umwe mu bakinnyi ba ‘Squid Game’ yapfuye azize kanseri

Lee Joo-Sil wamenyekanye muri ‘season’ ya mbere ya filime Squid Game yamamaye ku Isi, yitabye Imana azize kanseri yo mu nda.

Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 81, yapfuye nyuma y’uko mu mezi atatu ashize yari yasanganywe iyi ndwara.

Lee Joo-Sil yagaragaye muri ‘season’ ya mbere ya Squid Game, yitwa Park Mal Soon. Aba ari umubyeyi wa Hwang Jun Ho (ubusanzwe witwa Wi Ha Joon) na mukase wa Hwang In Ho cyangwa se Front Man muri iyi filime (ubusanzwe witwa Lee Byung Hun).

Uyu mubyeyi yitabye Imana ari mu rugo iwe mu Mujyi wa Uijeongbu muri Koreya y’Epfo, nk’uko ikinyamakuru The Chosun Ilbo cy’iwabo cyabitangaje.

Mu myaka 30 ishize nabwo yari yasanganywe kanseri y’ibere ahabwa ukwezi kumwe ko kubaho. Ariko yahanganye n’iyo ndwara imyaka 13 mbere y’uko byemezwa ko yakize burundu.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo yari yasanganywe kanseri yo mu nda. Imihango yo kumusezeraho izabera ku bitaro bya Shinchon Severance ku wa 5 Gashyantare 2025.

Lee yatangiye gukina filime mu 1964. Yagaragaye muri filime nyinshi z’uruhererekane muri Koreya mu gihe cy’imyaka myinshi yamaze mu mwuga we. Muri izo harimo “Country Diaries”, “The Uncanny Counter” na “The Present is Beautiful”.

Yagaragaye kandi muri filime yo mu bwoko bw’iziteye ubwoba yitwa “Train to Busan”.

Lee Joo-Sil yakinnye ari umubyeyi wa Hwang Jun Ho muri Squid Game

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!