Umwe muba shoferi yagaragaje impamvu nyamukuru iri gutuma imodoka za HOWO ziri gukora impanuka cyane muri iki gihe.

Mu minsi ishize,abasenateri basabye Polisi ko hasuzumwa ibibazo imodoka zo mu bwoko bwa HOWO zifite bituma zikunda gukora impanuka zikanatwara ubuzima bwa benshi. Bwana Usengamungu JMV utunze ikamyo ya HOWO yabwiye RBA ko ikibazo cy’izi mpanuka atari amakamyo ubwayo ahubwo ari abayatwara baba basinze cyangwa bakajya mu tubari bakayaha aba tandiboyi bakabasimbura.

Yagize ati “Abashoferi batwara amakamyo abenshi baba basinze. Abatasinze,ugasanga rimwe ayihaye umutandiboyi niwe uyitwaye. Umushoferi nyamushoferi ugasanga siwe utwaye ikamyo. Umushoferi umuha ikamyo akaba ayirobesheje mugenzi we udafite ibyangombwa,ntazi gutwara iyo modoka. Nibwo mukanya ujya kumva ngo habaye impanuka.”

Uyu mushoferi yavuze ko izi kamyo iyo ziguye zitera ibihombo ba nyirazo atari uko zikoze nabi kuko bazirobesha. Hari amakuru avuga ko ba nyiri aya makamyo bakunze gukora amakosa bakayaha abadafite ibyangombwa kubera ikimenyane bigakurura impanuka zitari ngombwa. Ibindi bivugwa nuko ngo harimo na ruswa kuko ngo abasaba akazi basabwa ibihumbi 100 by’umushahara wa mbere kugira ngo bahabwe akazi.

Uyu Usengamungu JMV yagize ati “Turasaba polisi aho ihuriye n’ikamyo ijye iyihagarika isaba umushoferi ibyangombwa,irebe ko afite ubushobozi bwo kuyitwara.Nicyo kibazo turi guhura nacyo.” Uyu yavuze ko iyo izi modoka zidapakiye ba nyirazo bakunze kuzirukansa ariko ngo akenshi bituruka ku nzoga baba banyoye. Yageze aho yibaza ati “Ni gute ikamyo yatwarwa n’umwana w’imyaka 20.”

Ku Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022,ikamyo ya Howo yari ifite nimero iyiranga ya RAD 421E yamanutse umuhanda uva ku Muhima ahazwi nko kuri Yamaha ijya ku Kinamba,mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero. Yataye umuhanda ubwo yari igeze haruguru gato y’ikiraro cyo ku Kinamba cya mbere,iva mu muhanda umanuka Yamaha ujya Kinamba ikagwa mu wundi muhanda wo hasi uva Nyabugogo,ihitana abantu batandatu barimo abana 3 bavukana na shoferi wayo.

Inkuru Wasoma:  Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje icyo yagendeyeho ajya guhitamo uwo bazabana avuga no k’ubwiza bwe bwakururaga abakobwa

Hakomeretse abantu bane (4) barimo uwafashaga umushoferi (turn-boy), n’uwari utwaye ivatiri. Muri iki cyumweru kandi,ikamyo ya HOWO yakoreye impanuka mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi ihitana umuntu umwe abandi batanu barakomereka. Mu biganiro biheruka n’ abasenateri ku kibazo cy’impanuka zo mu muhanda, CP George Rumanzi ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange yavuze ko hatangiye iperereza ryimbitse kuri iki kibazo cy’amakamyo ya Howo.

Ati “Ubu buremere bwazo, imihanda yacu n’ ubuhaname ese mu buryo bwa tekinike abahanga bacu bazi kuzitwara, ese hari ibindi bihugu zibamo ese na ho ziragonga, ese ubundi impanuka zazo ni nyinshi ugereranyije n’izindi koko, rero abo twahaye kubikurikirana babikoze bakora presentation last Friday ariko bahabwa amabwiriza yo gukomeza kubaza bagashaka n’izindi statistics so it is being investigated.” source: umuryango

Bwa mbere Mama sava yerekana umugabo we wa kabiri bagiye kubana abafana bamubwiye amagambo yiganjemo guca intege.

Umusore ukora bene ibi bintu abakobwa bamwubaha cyane bakanamukunda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved