Muri iyi minsi mu nsengero zimwe na zimwe haje ibintu by’uko umupasiteri ashobora kuba arimo kwigisha abarwayi bagakira abandi bakagwa hasi kubera ubutumwa bwiza arimo gutanga, ndetse hari n’abahanurirwa ukajya kubona ukabona pasiteri atunze urutoki umwe mubakiristu bicaye mu bandi akamubwira ko ari umurozi cyangwa se yabonye amafranga menshi akanga gutura.
Gusa nubwo abenshi babyemera ariko hari n’abandi batabyemera bavuga ko biba Atari byo, ndetse abandi bakavuga ko bamwe babikora baba bishyuwe kugira ngo babikore maze bagaragaze pasiteri nk’aho ari igitangaza.
Bamwe mu babihakana bakaba batabivugaho rumwe, bibaza ibibazo bitandukanye bagendeye ku kuntu abagwa hasi mu rusengero babikoramo, umwe yagize ati “ nonese niba koko biriya byo kugwa ari ukuri, ni ukubera iki nta mugore cyangwa umukobwa ugwa hasi atambaye igitenge, cyangwa se ngo nagwa ubwambure bwe bugaragare bitunguranye? Ahubwo baba babiteguye bakitwaza ibyo kwitwikira.”
Abenshi bahuriza ku kuba ibyo uko Imana ishobora kukugezamo umwuka ukagwa hasi ari ukuri, ariko abandi bakavuga ko Atari ukuri ahubwo hari ubwo umwigisha aba yabibasabye kugira ngo imbaga nyamwinshi imugirire icyizere, dore ko nubwo mu itorero haba harimo benshi ariko bakeya abakaba aribo bagwa hasi kandi abaguye bose bikagaragara ko bari biteguye kugwa.
Uko Bijoux yanze gusebya umusore wamutereye ivi atabyiteguye nk’umusamariya w’umunyempuhwe.