Umwicanyi ruharwa Kazungu Denis wahamwe n’icyaha yiteguye gusubira mu rukiko kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Werurwe 2024.
Kazungu w’imyaka 36 yahamijwe icyaha cyo kwica byibuze abantu 13, abenshi muri bo bakaba ari abagore maze abashyingura mu rwobo yari yacukuye mu gikoni cyo hanze y’inzu yakodeshaga mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Yatawe muri yombi muri Nzeri 2023, ubwo abayobozi bajyaga aho yari atuye kugira ngo bakemure amakimbirane y’ubukode yagiranye na nyir’inzu, ariko baza kumenya ko yakoze n’ibindi byaha bikomeye. Yiyemereye ubwe imbere y’abashinzwe iperereza ko yica abantu.
Ubushakashatsi bwakorewe aho yari atuye bwerekanye imirambo myinshi yashyinguwe mu rwobo runini ruherereye mu gikoni cye cyo hanze.
Mu rubanza rwe, abashinjacyaha bagaragaje ko ibyaha bya Kazungu birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, ubujura no kwica urubozo abahohotewe. Benshi mu bahohotewe ni abagore, abo yakuraga mu tubari nyuma akazana mu rugo. Yibasiye kandi abagabo, yabanzaga kugira inshuti mbere yo kubihinduka, akabambura utwabo akanabica.
Yashinjwaga ibyaha 10 birimo ubwicanyi, gukoresha inyandiko mpimbano, no gufata ku ngufu. Yiyemereye ko yakoze ibyaha byose. Atanga imyanzuro muri Werurwe 2024, umucamanza wayoboye urubanza yashimangiye ko Kazungu yemeye byimazeyo icyaha ndetse n’ibimenyetso byatanzwe mu rubanza rwose, maze amukatira gufungwa burundu.
Arajurira kubera iki rero
Amakuru agera kuri The New Times avuga ko, itsinda ry’ubwunganizi ryajuririye igifungo cya burundu, kubera impamvu nyoroshyacyaha. Urubanza rw’ubujurire rugomba kuburanishwa ku itariki ya 13 Kamena mu Rukiko Rukuru.
Itsinda ryunganira Kazungu rivuga ko yari akwiye guhanishwa igihano kitangana n’icyo yahawe kubera ko yemeye ibyaha bye kandi agafatanya n’iperereza, abashinjacyaha n’ubucamanza mu bihe bitandukanye by’urubanza rwe.
Bavuga kandi ko umukiriya wabo ari we wagaragaje ibyaha yakoraga mu gihe abashinzwe iperereza bari babanje kumubaza ku byaha bitandukanye. Ubwunganizi buvuga kandi ko kuva iperereza ryatangira, harimo no mu gihe cy’iburanisha ry’agateganyo, yagiye yemera amakosa ye kandi agasaba imbabazi ku byo aregwa.
Kubera iyo mpamvu, bavuga ko imyitwarire ye mu gihe cy’iburanisha igomba gufatwa nk’impamvu nyoroshyacyaha, ibyo bikaba byatuma habaho igabanywa ry’igihano kiruta ibindi yahawe agahabwa icyorohejeho.