Diyosezi Gatolika ya Byumba yatangaje ko ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, Umupadiri wayo wari urwariye mu bitaro bya CHUK witwa Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, yitabye Imana azize uburwayi ndetse imihango yo kumuherekeza no kumushyingura ikazaba ku itariki ya 30 Nyakanga 2024.
Mu itangazo ryo kubika rya Diyoseze ya Byumba yagize ati “Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, afatanyije n’umuryango wa Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana n’Abakirisitu bose ba Diyosezi Gatolika ya Byumba, abavandimwe n’inshuti ko uwo Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere yitabye Imana, kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 mu bitaro bya CHUK.”
Iryo tangazo rirerekana ko imihango yo kumuherekeza no gushyingura izaba ku itariki 30 Nyakanga 2024, aho saa saba hazahimbazwa Misa yo kumuherekeza muri Katedarali ya Byumba, ikazakurikirwa no gushyingura mu irimbi rya Diyosezi ya Byumba. Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, yakoreraga ubutumwa bwe bwa Gisaseridoti muri Katedarali ya Byumba.
Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024, Kiliziya Gatolika ipfushije Abapadiri babiri, aribo Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere wa Diyosezi ya Byumba, witabye Imana yariki 21 Nyakanga 2024 na Padiri Félicien Hategekimana wo muri Diyosezi ya Gikongoro, witabye Imana tariki 08 Nyakanga 2024.