Umuraperi Danny Ntakirutimana wamamaye cyane nka Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 biturutse ku makimbirane bari bagiranye.

 

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muhanzi IGIHE yayahamirijwe na Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB. Yagize ati: “Nibyo koko, aracyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30″. Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu mugore Danny Nanone akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ari uwo babyaranye, bari banaherutse gushyamirana mu 2016 ubwo nanone byaviragamo uyu muhanzi gutabwa muri yombi.

Uburyo aba perezida ba Africa bakiriwe mubwongereza biri guterwamo urwenya kuri twitter

 

Danny Nanone yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2022; afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yibukije abaturarwanda kugira ubworoherane.

Uwaje gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Ndimbati urukiko rukamusubiza inyuma avuze ukuri kwarenganura Ndimbati.

 

Yavuze ko RIB itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bitewe n’uko hari ibyo atumvikanyeho n’undi, anibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azashyikirizwa Ubutabera. source: igihe.

Video ya miss Naomie Nishimwe yafushye kubera ibyo umukunzi we Mickael yakoranaga n’undi mukobwa yaciye ibintu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved