Undi muturage yarashwe na polisi nyuma y’iminsi mike irashe uwo bakoraga ibyaha bimwe

Umuturage witwa Nsengimana Vicent w’imyaka 27 y’amavuko wo mu karere ka Bugesera yishwe arashwe ubwo yajyaga kwerekana aho yabikaga insinga z’amashanyarazi akekwaho kwiba mu bikorwa bye byo kwangiza ibikorwaremezo no kwiba insinga z’amashyanyarazi. Byabaye ku mugoroba wo kuwa 2 Ukwakira 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko Nsengimana ubwo yari yemeye kujya kwerekana aho yahishe izindi nsiga nibwo yarashwe, ati “Yari ategereje gushyikirizwa ubutabera, hari zimwe rero mu nsiga yari yemeye kujya kwerekana aho yazihishe ariko ngira ngo byari no gushaka uko acika. Aho rero yagerageje gucika ahita apfa.”

Ibi bibaye nyuma y’uko mu karere ka Muhanga haherutse kwicwa umuntu wageragezaga kwiba insinga z’amashanyarazi arashwe ubwo yageragezaga kurwanya abapolisi akoresheje umuhoro. ACP Rutikanga avuga ko aba bombi bahuriye ku cyaha kimwe ariko kandi bagahuza n’umutima wo kwanga guhanirwa ibyo bakoze.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe ikintu gikomeye Perezida Evariste Ndayishimiye yumvikanye na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo

Icyakora ku rundi ruhande, yavuze ko nubwo abagerageza kurwanya inzego bose baraswa, ariko ntabwo birangirira aho ngaho kuko hakorwa iperereza ku cyatumye umupolisi arasa kuko kurasa mu cyico ataribyo by’ibanze. Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kurwanya inzego z’umutekano kuko Atari wo muti, ahubwo bakwiye kwemera gukorana na zo bagahanirwa ibyo bakoze ndetse bagatanga amakuru hagafatwa n’abandi. SOMA IYO BIFITANYE ISANO>>> Ibyakorewe umugabo w’i Muhanga washatse gutema abapolisi ubwo bamufataga yiba insiga z’amashanyarazi

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved