banner

Undi muyobozi ukomeye muri Congo yahuye na Luvumbu, hagaragazwa impamvu nyamukuru bahuye

Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, Hertier Luvumbu akaza gutandukana n’iyi kipe biturutse ku bihano yari yahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), akomeje guhura n’abayobozi bakomeye b’iki gihugu nyuma y’uko akihagera yabanje guhura na Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, Francois Claude Kabulo Mwana Kabulo.

Amakuru ava muri iki gihugu avuga ko uyu mukinnyi yahuye na Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba. Luvumbu yafatiwe ibihano by’amezi atandatu adakina kubera igikorwa cya politiki yari yakoreye mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Police FC ibitego 2-1.

Inkuru Wasoma:  Kigali: Umuzunguzayi arashinja umu-Ajenti kumurya ibihumbi 100 yamuhaye ngo amutere inda ariko bikamunanira

Luvumbu akigera iwabo yagiye kuri radiyo zitandukanye atangira gukwirakwiza amakuru avuga ko hari bamwe mu Banyarwanda bari batangiye kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba, ndetse anashinja Ingabo z’u Rwanda kuba zari zatangiye kugota aho yari atuye nyuma y’ibyo yakoreye muri uriya mukino.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru ACP by’abanye-Congo, Luvumbu ahuye na Jean Pierre Bemba kugira ngo amusobanurire neza ibyamubayeho ubwo yari mu Rwanda ndetse ngo yamwakiriye mu rwego rwo kumuha ubufasha akeneye mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za RDC (Tshisekedi).

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!