Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2024, Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda, Xavier Sticker, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yatangaje ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda ndetse ko ingabo zarwo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zacyurwa.
Uyu muyobozi yatangaje ko hakurikijwe ibyemezo byafatiwe mu biganiro byabereye i Luanda, umutwe wa M23 ugomba guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RD Congo ndetse n’u Rwanda rugahagarika inkunga iyo ari yo yose rwateraga uyu mutwe.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byanditse ko ubwo Ambasaderi Xavier yakomozaga ku mutekano muke ukomeje kwiyongera mu Burasirazubwa bwa Congo yagize ati “Turahamagarira Leta y’u Rwanda guhagarika inkunga zose itera umutwe M23 no kuvana Ingabo zarwa mu turere twose twa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yavuze ko kandi u Bufaransa bwakomeje guhangayikishwa n’imirwano ihuza Ingabo za Leta (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba za M23, ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu ariko ngo byose ubiri inyuma ari igihugu cy’u Rwanda.
Icyakora nubwo yagaragaje ko ashinja u Rwanda kubigiramo uruhare, ni kenshi rwagiye Ruhakana ibyo rushinjwa byo gufasha inyeshyamba za M23, ahubwo rugashinja Leta ya Congo kuba yarananiwe gukemura ibibazo ifite ikageza aho ikorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutse mu Rwanda mu 1994.
Ambasaderi Xavier yakomeje avuga ko igihugu cye cy’u Baransa ari kimwe mu bindi byo ku mugabane w’I Burayi bushishikajwe no kunga impande zombi binyuze mu nzira za Dipolomasi. Ati “U Bufaransa cyo kimwe n’ibindi bihugu by’i Burayi bushyigikiye byimazeyo inzira z’ibiganiro mu karere zigamije gushakira igisubizo amakimbirane akomeje gushinga imizi.”
Uyu muyobozi yatangaje ibi mu gihe imirwano hagati ya FARDC na M23 igikomeje ndetse kuri ubu umujyi wa Sake ukaba umaze kujya mu biganza by’uyu mutwe.