UR-Huye: Ukuri ku cyateye bamwe mu banyeshyuri biga muri Kaminuza kudahabwa mudasobwa

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye igikorwa cyo gutanga mudasobwa yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, abanyeshuri biga mu myaka isoba ba babajwe no kuba batazazihabwa, kandi bavuga ko imyaka barimo aribwo ziba zikenewe cyane.

Umwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza aganira na Kigali Today yagize ati “Ntabwo tunejejwe n’ibibaye kuko ni twe tugeze mu bihe tuzikeneye cyane mu bihe tugiye kwandika ibitabo. Ikindi kandi kwiga ntibirangirira muri Bachelors, kuko hari n’abazakenera kwiga Masters rero na bo bateganyega kuzazikoresha, gusa turahombye cyane.”

Undi munyeshuri agira ati “Kuba nari narayatse ni uko nari nkeneye kuyikoresha nkazanayishyura, kuba ntayihawe rero ntabwo binshimishije, nubwo nta kindi nabikoraho.”

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere yavuze ko abiga mu myaka ya nyuma batahawe izi mudasobwa biturutse ku biherutse kugaragara ku kuba ubwo batangaga iz’icyiciro cya mbere mu kwezi k’Ukwakira, byagaragaye ko hari abazifashe nabi abandi bakazigurisha.

Kubera iyo mpamvu bari bahagaritse igikorwa cyo kuzitanga ngo babanze bagenzure niba abazihawe bakizifite, ariko abiga mu myaka ya nyuma banga kuzigaragaza. Ati “Twaravuze tuti ubwo se twazihereza ababura amezi make ngo barangize, uzaza mu wa mbere tukabura icyo tumuha, ubwo se byazagenda gute?”

Claudette yakomeje agira ati “Icyakora nidukora imibare tukabona byakunda, tuzagaruka. Ntabwo bishimye, ariko bumve ko bahariye barumuna babo.” Kugeza ubu abahawe mudasobwa batangaje ko babyishimiye ndetse zigiye gukomeza kubafasha mu myigire yabo.

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka 9 yasambanyijwe n’umugabo yitaga se

Inkuru Wasoma:  Polisi yatunguwe no gusanga uwo yahigaga ngo imute muri yombi ari mugenzi wabo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved