Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza yifisha ibijyanye n’ubuzima, The University of Global Health Equity (UGHE), zaje muri kaminuza 10 za mbere nziza muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nk’uko raporo ya ’2024 Times Higher Education’ ibigaragaza.
Raporo y’uyu mwaka yakusanyije amakuru yo muri kaminuza 129 zo mu bihugu 22 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hashingirwa ku gupima uruhare izo kaminuza zigira mu guteza imbere ibihugu ziherereyemo.
Ingingo 20 zikubiye mu byiciro bitanu nizo zigenzurwa, hakarebwa uburyo kaminuza zirushanwa amanota, nyuma hagakorwa impuzandengo yo kureba uburyo zirushanya mu gukemura ibibazo byugarije umugabane wa Afurika.
Izo nkingi zirebwaho zirimo ibijyanye n’umutungo ibijyanye n’imari, gukorera mu mucyo, uburyo zikorana n’abanyeshuri, imiyoborere yazo ndetse n’ingaruka zigira ku Mugabane wa Afurika.
The University of Global Health Equity (UGHE) yaje ku mwanya wa kane ivuye ku mwanya wa munani, aho yagize amanota menshi mu cyiciro kijyanye n’uburyo ikorana n’abanyeshuri bayo.
Kaminuza y’u Rwanda yaje ku mwanya wa munani kuri uru rutonde, ibishimangira uburyo amavugurura imaze iminsi iri gukora ari gutanga umusaruro, anazamura ireme ry’uburezi ry’abanyeshuri bayigamo.
Zimwe mu mpinduka iyi kaminuza iri gukora harimo kongera umubare w’abarimu bafite impamyabushobozi zo ku rwego rwo hejuru ndetse no kongera ibyiciro n’amashami yigisha, cyane cyane ikanibanda ku kwigisha mu byiciro bikuru, ibi bikajyana no gutanga impamyabushobozi zo ku rwego rwo hejuru.
Muri rusange, ’University of Johannesburg’ yo muri Afurika y’Epfo niyo yaje ku mwanya wa mbere aho yitwaye neza mu bijyanye n’imari ndetse no gukorera mu mucyo. Kaminuza zo muri Afurika y’epfo kandi zihariye imyanya ine mu 10 ya mbere kuri uru rutonde, ndetse zikagira imyanya itatu ya mbere.
Uretse kaminuza ebyiri zo mu Rwanda n’izindi enye zo muri Afurika y’Epfo, ibindi bihugu bifite kaminuza ziza mu myanya 10 ya mbere birimo Ghana ifitemo ebyiri, Somalia ndetse na Uganda zifitemo imwe.