banner

UR yageneye ubutumwa abanyeshuri bayizemo muri porogaramu y’imyaka itatu ku cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) nyuma y’uko ihinduwe ikaba ine

Muri Kaminuza y’u Rwanda hari hashize imyaka irindwi amwe mu masomo yigwaga imyaka ine yarahinduriwe igihe, akajya amara imyaka itatu gusa. Kaminuza y’u Rwanda, UR, yahumurije abanyeshuri bose bayizemo hakiri iyi porogaramu y’imyaka itatu, ivuga ko impamyabumenyi zabo nta kizazihungabanya nubwo hari amavugurura agenda akorwa.

Kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda, UR, iri gukora impinduka zitandukanye zimwe muri zo zirimo kuvugurura porogaramu z’amasomo yigishwa, aho zizajyanishwa n’izo ku rwego mpuzamahanga, hakagira byinshi byiyongeramo, akaba ari imwe mu mbarutso y’ibyatumye igihe cyo kwiga cyiyongera.

Ubwo Umuyobozi wa UR, Dr Kayihura Muganga Didas yagiranaga ikiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko impinduka ziganisha ku mavugurura y’amasomo muri Kaminuza zikorwa ku Isi yose bityo na bo bagomba kugira ibyo bahindura kugira ngo porogaramu zabo zijyane nizo ku rwego mpuzamahanga.

Dr Kayihura yakomeje avuga ko no mu gutegura porogaramu zo gutanga mu Nama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC), bagomba no kwerekana uburyo iyo porogaramu izavugururwa kuko iramutse itagaragaza ko izahinduka kandi ku Isi yose ihora mu mpinduka nta cyizere na gike byaba bitanga. Ndetse ngo buri myaka ibiri abagira uruhare muri gahunda z’uburezi barahura bagasesengura niba ibyigishwa bijyanye n’igihe kugira ngo harebwe impinduka zikenewe.

Inkuru Wasoma:  Umugore wajyaga kwa muganga ahetse igipupe avuga ko agiye gukingiza yatawe muri yombi azira ibyo yabaga aje gukora byavumbuwe n'abandi babyeyi

Yavuze kandi ko kugira ngo ibintu bijye ku rwego mpuzamahanga hagomba guhinduka ibintu byinshi harimo n’iby’ikoranabuhanga, kuko hashize imyaka ine nta mavugurura abayemo haba harimo kwibeshya. Yagize ati “Nko ku rugero rworoshye twareba harimo mu ikoranabuhanga, rihinduka buri munsi, ubaye warakoze porogaramu rero ikamara igihe idahinduka, waba wibeshye cyane kuko namwe murabizi ikoranabuhanga rihindura byinshi mu buzima.”

Dr Muganga yakomeje ahumuriza abize muri porogaramu y’imyaka itatu, abwira abafite izo mpamyabumenyi ko nta nenge zizagira. Yagize ati “Ntituzatesha agaciro ziriya mpamyabumenyi, zari zaratekerejweho z’imyaka atatu, kuko ziba zaremejwe nk’uko bikwiye.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved