Amashusho y’umugabo ari gutongana na pasiteri, ubwo yamwishyuzaga amafaranga ye kubera ko pasiteri yamuhaye akazi ko kujya amushakira amakuru yose mu bakirisitu be, kugira ngo najya abahanurira bumve koko ari ukuri batazi ko asanzwe abizi, yaciye igikuba ndetse ararebwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Muri aya mashusho, uyu mugabo asobanura ko pasiteri yamuhaye akazi ko kumuzanira amakuru y’abakirisitu be, ubundi ayo makuru pasiteri akayakoresha ahanurira abakirisitu bakumva ari ukuri. Uyu mugabo akomeza avuga ko pasiteri atubahirije inshingano ze zose zo kumuha amafaranga yuzuye yamusezeranyije amuha akazi.
Muri ayo mashusho, uwo mu pasiteri nawe yagaragaye abwira uwo mugabo ko agiye guhamagara umwuka wera kugira ngo umufashe kwita kuri uwo mugabo, yagize ati “ntago ndi umupasiteri w’ibinyoma, Imana niyo yampamagaye.”
Uwo mugabo uvuga ko yamuhaye ikiraka aramusubiza ati “ni iyihe Mana yaguhamagaye? Imana yaraguhamagaye? Reba yakobo reba Daniel.” Ibyo yabivugaga atunga urutoki ku icupa ry’inzoga yari afite mu ntoki ze.