Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince kid rwatangiye kuzamo amayobera akimara kugera mu rukiko, aho nyuma y’iminota 15 we n’umuburanira umwe bategereje inteko iburanisha indi minota 15, ariko hakaba ikibazo ubwo undi mwunganizi we wa kabiri yakererwaga, hakabamo impaka nyinshi zirimo n’ibyiswe kugora Prince kid nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru>>> Uburyo umucamanza yakanzemo Prince kid n’umwunganira bwatumye abantu babyibazaho.

 

Mu rwego rwo gutegereza umuburanira wa kabiri urukiko rwemeje ko urubanza rutangira saa ine z’amanwa. Kubera ukuntu dosiye ya prince kid iri kwibazwaho n’abantu bose aho batabasha gusobanukirwa icyaha arimo kuregwa ireme gifite, hakaba n’abavuga ko arimo kuzira gutereta abakobwa, ariko bikaba bitumvikana, ni dosiye iri kuvugwa cyane muri iyi minsi.

 

Hari ibintu byinshi byakomeje kuba amayobera muri iyi dosiye ya Prince kid kuva k’umunsi wa mbere yitaba urukiko ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko igikomeye muri byo ni uburyo arinzwe cyane ku rwego rwo hejuru, kurusha n’abandi bantu baburanye bashinjwa n’ibyaha bikomeye cyane, ndetse hakajywa impaka no ku bantu babaga bamurinze.

 

No kuri uyu munsi nabwo niko byagenze, aho yari arinzwe n’abacungagereza, urukiko rurinzwe na polisi nk’uko bisanzwe ariko igihe hafatwaga umwanzuro wo gushyira urubanza mu muhezo abacungagereza bakaguma mu rukiko, ubu hakaba hategerejwe ko hazagira umuntu usobanurira abantu niba itegeko rigena ko abacungagereza bashobora kuguma mu rukiko rw’umuhezo ku bantu runaka kuko hari ingero z’imanza zabaye ari umuhezo kandi z’abantu bafunzwe ariko abacungagereza ntibinjire, harimo n’uwahoze ari umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge.

 

Ikindi kintu gitangaje cyabaye muri uru rubanza, ubwarwo ni ugushyira mu muhezo, aho barugereranije n’urubanza ruherutse kuba mu minsi yashize rwa uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati, abantu bibajije ikibazo kigira kiti” ese ni ukubera iki Ndimbati waburanaga k’umwana utujuje ubukure ariwe urubanza rwashyizwe kuka rubanda, ariko Prince kid uburana n’abakobwa bakuru kandi bazi ubwenge urubanza rwe rukajya mu muhezo?”

 

Ikindi kibazo bibajije kuri icyo kintu cy’umuhezo w’urubanza rwa Prince kid ni” ese miss Rwanda ni izina rifite ubudahangarwa kuburyo ryo ubwaryo ryatuma urubanza ririmo rushyirwa mu muhezo, kurusha uko havuzwe kunywesha inzoga, gusambanya bongeye kandi umwana uri munsi y’imyaka 18 rwa Ndimbati we akaburanira mu ruhame?”

 

Ibi ni ibibazo byose abantu bagiye bibaza ariko cyane cyane mu biganiro byagiye bikorwa ku mbugankoranyambaga ndetse n’ibitekerezo byatanzwe muri ibi biganiro, uretse ko hari n’abavuze ko gushyirwa mu muhezo k’urubanza rwa Prince kid ari uko dosiye ye ishobora kuba irimo amazina akomeye cyane bityo bikaba ngombwa kuyarinda.>>>Mutesi Scovia ati” Prince kid ari kurohama mu mazi wenyine ariko yari kumwe n’ibifi binini”. Yasobanuye impamvu nyamukuru urubanza rwajyanywe mu muhezo.

 

Urubanza rwa Prince kid rwamaze amasaha arindwi, ndetse urukiko rumaze kumva kwiregura k’uruhande rwa Prince kid ndetse n’ibimenyetso by’ubushinjacyaha, rwemeza ko ruzasoma imyanzuro y’urubanza tariki 28 ukwakira ku isaha ya saa saba z’igicamunsi. Ishimwe Dieudonne kuva yakwitaba urukiko bwa mbere aburana ahakana icyaha. Me Nyembo Emelyne wunganiraga Prince kid yasabye urukiko ko rwazagira umukiriya we umwere, ubwo yasohokaga m’urukiko yavuze ko afite icyizere ari nayo mpamvu yaburanye uru rubanza.

Ahuje ibimenyetso byatanzwe n’umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu na Prince kid agaragaza akagambane ka Mutesi Jolly.

Minisitiri Gatabazi yavuze kuri wamu jepe wa perezida wamukuruye agiye kwegera perezida.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved