Umugabo witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37 y’amavuko urinda Pariki y’Ibirunga yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32 y’amavuko. ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa 15 Ugushyingo 2023 mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu, icyakora ntihahise hamenyekana icyamuteye kumurasa.

 

Aya makuru yemejwe n”umuyobozi wa pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo Ntegerejimana yamaze gufatwa. Yavuze ko uyu mugabo avuka mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.

 

Uyu muyobozi yavuze ko yaba uwarashe mugenzi we n’uwarashwe Atari abakozi ba RDB ahubwo bakorera ikigo cya Karisoke. Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.